Uwo mushumba yishe uNtezirinda ahagana saa kumi z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yabwiye IGIHE ko uwo mushumba yakubise uwari ugiye kumwiba inkoni mu mutwe ahita apfa.
Yagize ati “ Yari agiye kwiba ibigori, barwanye amukubita Inkoni ahita apfa.”
Yongeyeho ko uyu mushumba yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB anaboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru no gushyikiriza uwafatiwe mu cyaha inzego zibishinzwe bakirinda kwihanira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!