00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Inkuba yishe umuturage umwe undi arakomereka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 August 2022 saa 08:52
Yasuwe :

Mu murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro inkuba yakubise umugore n’umukobwa bahinganaga, umwe arapfa undi akomereka byoroheje.

Iki kibazo cyabaye saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, mu Kagari ka Buhindure, Umudugudu wa Gacaca.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kigeyo, Nikuze Aimée, yabwiye IGIHE ko muri uyu murenge imvura yazindukiye ku muryango, inkuba yakubise ikaba yahitanye Ntawukirasongwa Thérèse w’imyaka 42.

Ati “Muri kano gace imvura yiriwe igwa inkuba yakubise muri iyo mvura ikubitira Ntawukirasongwa mu murima ahita apfa, umukobwa bahinganaga yakomeretse byorohereje yajyanywe kuvurirwa kuri Poste de Santé".

Yasabye abaturage ko mu gihe cy’imvura irimo inkuba bajya birinda kugama munsi y’ibiti ariko avuga ko akurikije uko mbere inkuba zicaga abantu benshi muri aka karere, ubu asanga iki kibazo cyaragabanutse.

Ku itariki ya 7 Kanama 2021, muri aka Karere mu Murenge wa Mushonyi, inkuba yakubise umugore n’umugabo baryamye bombi barapfa.

Ntawukirasongwa Thérèse yasize umugabo n’abana batatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages