Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro.Ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa buvuga ko iyo nkuba hari n’ibindi bintu yangije.
Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere y’uko ushyingurwa, ndetse n’abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas yemeje aya makuru.
Ati “Uretse abo bana hari umugore nawe utuye hafi aho inkuba yatwitse ukuguru, ubu akaba yagiye kwivuza ku kigo nderabuzima, ku biro by’umurenge naho yakubise “Cash Power” n’Ipoto y’amashanyarazi birangirika bikomeye”.
Yakomeje yibutsa abaturage ko aka karere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa n’inkuba, bityo bakajya bagerageza kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gucomeka ibyuma by’amashanyarazi mu mvura n’ibindi bakangurirwa kwirinda buri munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!