00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Imiryango irenga 400 yasenyewe n’ibiza iri kubakirwa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 30 September 2025 saa 07:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko buri kubakira imiryango 434 mu miryango irenga 700 yari isigaye itarabonerwa aho kuba nyuma yo gusenyerwa n’ibiza.

Tariki 2-3 Gicurasi 2023 ni bwo mu Rwanda haguye imvura idasanzwe yateje ibiza byahitanye abantu 135 binasenya inzu z’abaturage barimo 1126 bo mu Karere ka Rutsiro.

Mu 2024, Akarere ka Rutsiro kashatse ibibanza kubakira imiryango 181mu yasenyewe n’ibiza, hasigara 745 ari na yo izatoranywamo imiryango 434 izatuzwa bitarenze Ukuboza 2025 kuri site 11 ziri kubakwaho inzu z’abasenyewe n’ibiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal yabwiye IGIHE ko imiryango yasenyewe n’ibiza harimo ikodesherezwa n’Akarere indi ikaba icumbikiwe n’abaturanyi.

Ati “Imbogamizi zituma igikorwa cyo kubakira abasenyewe n’ibiza cyitihuta uko tubyifuza, ni uko kubona ibibanza mu Karere ka Rutsiro bigoye. Aba bagenerwabikorwa ahantu bari batuye ni mu manegeka. Nta bibanza bafite bisaba kubibagurira”.

Visi Meya Umuganwa avuga ko nta mwaka runaka bashobora kwizera ko bazaba barangije kubakira abasenyewe n’ibiza bitewe n’uko ibiza isaha ku isaha hashobora kuvuka ibindi, gusa ngo nk’akarere bafashe ingamba zo kubyirinda.

Ati “Mu ngamba Akarere kafashe harimo gushishikariza abaturage kubaka inzu zikomeye zishobora guhangana n’ibiza bya hato na hato, guca imirwanyasuri n’amaterasi y’indinganire hagaterwaho ibiti, kwimura abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no guhugura abakorerabushake ba Croix Rouge mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiza”.

Imiryango 311 isigaye itarubakirwa nta gihe kizwi izaba yamaze kubakirwa, ngo bizaterwa n’ingengo y’imari Akarere kazabona mu mwaka w’ingengo y’imari 2026/2027 n’uruhare abafatanyabikorwa bazashyiraho.

Izi nzu biteganyijwe ko zizaba zuzuye bitarenze Ukuboza 2025
Imiryango 434 yasenyewe n'ibiza mu Karere ka Rutsiro iri kubakirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages