00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Imirimo yo kubaka ikibuga cya Stade ya Mukebera izamara amezi atatu

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 19 July 2025 saa 10:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko imirimo yo kubaka ikibuga cya Stade ya Mukebera kiri gushyirwamo ‘tapis Synthetique’, izamara amezi atatu, ku buryo mu mpera z’Ukwakira 2025 kizaba cyarangiye.

Imirimo yo gutunganya iki kibuga giherereye mu Murenge wa Mushubati, yatangiye ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yahamije ko imirimo yo kuvugurura iki kibuga izamara amezi atatu.

Ati “Imirimo yo kubaka ikibuga cya Stade ya Mukebera kikaba ikibuga gifite ‘tapis Synthetique’ kandi cyujuje ibipimo bishobora gutuma cyakinirwaho imikino yo ku rwego rwemewe na FIFA, yatangiye kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko izamara amezi atatu.”

Uwizeyimana avuga ko imirimo yatangiriye mu gusiza bakuraho ibyatsi byari bisanzwe bigize ikibuga, ndetse ko biteganyijwe ko iyi mirimo izahangira akazi abaturage bari hagati ya 40 na 50 ku munsi ubwo imirimo izaba irimbanije.

Yakomeje avuga Igihugu cyabonye ubushobozi bwo kubaka ikibuga ariko uko amafaranga azajya aboneka ari nako hazavugurwa Stade ya Mukebera mu bihe biri imbere, ari nako hazatunganywa umugezi ukinyura iruhande.

Uwizeyimana avuga kandi ko kuba ikipe izasubira kwakirira imikino yayo yo mu rugo kuri iki kibuga bizafasha abaturage gukirigita ifaranga, kuko ibyo bahinga bizabona abaguzi, bikanateza akarere imbere mu buryo bw’imisoro, ndetse abakunzi ku kibuga bazajya baba bahari ku bwinshi baje kuyitera ingabo mu bitugu, n’ubuyobozi bukabona aho butangira ubutumwa bw’ubukangurambaga ku bintu bitandukanye.

Ahamya ko muri uru rugendo rwo kubaka ikibuga bazakorana FERWAFA, ku kugenzura ibikenewe kugira ngo barebe ko imikino yo kwishyura muri uyu mwaka Rutsiro FC yazayakirira mu rugo.

Uwahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, nyakwigendera Amb. Habineza Joseph, yafunguye ku mugaragaro Stade ya Mukebera, tariki 14 Nzeri 2014.

Imirimo yo kubaka ikibuga cya Stade ya Mukebera izamara amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages