Mu 2019, u Rwanda rwatangije gahunda y’igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igamije kurinda abahinzi n’aborozi ibihombo baterwa n’ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n’ibiza.
Iyi gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, na ho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60% asigaye.
Mu Karere ka Rutsiro ntabwo gahunda ya NAIS iritabirwa ku buryo bushimishije. Habarurwa ubuso buhingwa bungana na hegitari 32.000.
Ubuso bungana na hegitari 20.791 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi. Ibihingwa byinshingiwe biri ku buso bwa hegitari 152,8, bungana na 0,7%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko hakiri icyuho mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwishingira imyaka n’amatungo byabo.
Ati “Imibare igaragaza ko abaturage bashinganisha imyaka yabo bakiri hasi. Bikomoka ku kuba ari gahunda nshya hari abahinzi batahise bayitabira, ibigo by’ubwishingizi bidafatanya n’inzego z’ibanze mu bukangurambaga kuko nta bakozi bigira bamanuka bakajya kubereka ibyiza byayo. Bituma habaho gutinda kwa serivisi bitanga, hakabaho n’abahinzi batizera iyi gahunda.”
Uyu muyobozi yavuze ko ubukangurambaga bukiri hasi mu nzego zegereye abaturage kuko hakiri abahinzi batemeranywa n’ibigo y’ubwishingizi ku musaruro uboneka ku buso runaka (hegitari) cyane ku birayi.
Imibare igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A na B, i Rutsiro hishingiwe ibigori kuri hegitari 72,9, ibirayi byari bihinzwe kuri hegitari 59,6 n’ibishyimbo byari ku buso bwa hegitari 20,2.
Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y’u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo.
Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y’u Rwanda izashora miliyoni 25$ (arenga miliyari 33,8 Frw) mu guteza imbere gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.
`



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!