00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi yaje ku isonga mu turere twayogojwe na ruswa muri serivisi z’ubutaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 August 2017 saa 11:21
Yasuwe :

Ubushakashatsi ku mitangire ya serivisi z’ubutaka, bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) bwagaragaje ko mu turere tugize umujyi wa Kigali n’imijyi iyunganira, akarere ka Rusizi ari ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira ruswa muri serivisi z’ubutaka.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2 194 bugamije kureba uko abanyarwanda bahabwa serivisi zijyanye n’ubutaka n’uburyo bazakira. Bwakorewe mu turere tugize Kigali, Muhanga, Huye, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Mu karere ka Rusizi niho hagaragaye kwaka no gutanga ruswa ku kigero cyo hejuru mu turere twakorewemo ubushakshatsi kuko gafite igipimo cya 18.4 %, gakurikirwa na Huye ifite 14.1%, Gasabo 11.8 %, Nyagatare 11.6 %, Rubavu 10.8, Kicukiro 10.2 %, Muhanga 8.3 %, Nyarugenge 6.0 naho Musanze ifite 4.1 %.

Ushyize ku mpuzandengo, ruswa itangwa mu butaka iri ku kigero cya 10.5 %.Mu babajijwe basabwe ruswa, 68 % bavuze ko bayitanze naho 32 % bavuze ko ntayo batanze.

Ku kijyanye n’uburyo abaturage babona amakuru ajyanye na serivisi z’ubutaka, abasaga 80 % bavuze ko babona amakuru ku buryo buboroheye, 14 % bavuze ko bibagora kubona ayo makuru, 2% bavuga ko bikaze cyane kuyabona.

Ku bijyanye n’umwanya bifata ngo bakirwe iyo bagiye kwaka serivisi z’ubutaka, 40 % bavuze ko bishimiye cyane igihe bakirirwa, 38 % barabyishimiye naho 17 % ntibabyishimiye mu gihe 5 % batabyihsimiye na mba.

Benshi bagaragaje ko bifata hagati y’isaha imwe n’amasaha abiri kugira ngo bakirwe, naho abagera kuri 16 % bavuze ko bibatwara hagati y’amasaha abiri n’umunsi wose ngo bahabwe serivisi z’ubutaka.

Aba bagaragaje kutakirwa neza bavuga ko biterwa n’abakozi batabitaho, abakozi bake, gutangira akazi batinze, ruswa, ibibazo by’ikoranabuhanga n’ibindi.

50 % by’ababajijwe bavuze bishyura andi mafaranga y’inyongera ku ateganyijwe kwishyurwa iyo bagiye kwaka serivisi z’ubutaka nk’ayo gufotoza ibyangombwa, hari abasabwa kwishyura amafaranga abashinzwe ubutaka iyo baje ku masambu yabo, amabanki asaba amafaranga y’inyongera ku baje kwishyura amafaranga ku zindi konti.

Benshi mu babajijwe bavuze kwandikisha icyangomwa cy’ubutaka ku wundi muntu (nk’iyo habaye kugurisha) bigihenze cyane kuko ubu bisaba 30 000 Frw. Bamwe bavuze ko atari byiza kuko iri tegeko ritareba ingano y’ubutaka bugurishijwe, niba buherereye mu mujyi cyangwa mu cyaro n’icyo ubutaka buzakoreshwa.Basabye ko yagabanywa.

Muri rusange, abanyarwanda bishimiye cyane serivisi z’ubutaka ni 43 %, abishimye ni 39.8 %, abatabyihsimiye ni 13.4 % naho abatabyishimiye na mba ni 3.2 %.

Amafaranga ya ruswa ahabwa ba gitifu b’utugari mu mitangire ya serivisi z’ubutaka ari hagati ya 3 500 kugeza ku bihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda. Ba gitifu b’umurenge bahabwa ruswa hagati ya 5000 na miliyoni, abashinzwe imyubakire bahabwa 1500 kugeza ku 500 000, abagenzuzi b’ubutaka bahabwa hagati ya 2 000 na 200 000, Umuyobozi w’umudugudu ahabwa 2000 na 50 000, abashinze ubutaka ku karere bahabwa 15 000 na 300 000 naho Dasso bahabwa hagati ya 5 000 kugeza kuri 700 000.

Mu basabwe ruswa mu bijyanye na serivisi z’ubutaka, abantu 10 % gusa ni bo babigejeje ku nzego bireba ngo zibikirukirane. Benshi bagaragaje ko impamvu batabitangaza ari ugutinya ingaruka byabagiraho baramutse babitangaje, hari abumva nta cyo inzego zindi zabikoraho ndetse n’abumva ko gutanga ruswa ari ibisanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages