00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 May 2023 saa 08:53
Yasuwe :

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo bakorera ibigo bigize Ihuriro rya Trinity Metals basabwe kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

bi byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya 14 Gicurasi 2023, ubwo hibukwaga abakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace, yasabye aba bakozi guhora bazirikana ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Icyo tuba dusabwa ni ugutega amatwi kugira ngo dufate ingamba ntibizongere kubaho. Muri uru rugendo hari abatishimira ibyo tugezeho ahubwo bagashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakabikora bifashishije imbuga nkoranyambaga, urwo ni uruhare rwacu by’umwihariko urubyiruko kugira ngo tubarwanye.”

“Ingengabitekerezo yayo tugomba kuyirwanya twivuye inyuma tukimakaza umuco wo kubaha ikiremwamuntu ari nabyo bidufasha kwibuka twiyubaka.”

Mu Karere ka Rulindo kuri ubu hari inzibutso icyenda ariko hazasigara inzibutso esheshatu muri gahunda yo kubungabunga no kuvugurura inzibutso yatangijwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Yashimangiye ko aho bakora mu birombe bakwiye kwita cyane ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ishobora guhembera ibikorwa by’urwango kandi bidakwiye.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ibigo bicukura Amabuye y’Agaciro, Trinity Metal, Peter Golleter, yagaragaje ko ibyabaye bidakwiye kongera kubaho aho ari ho hose ku Isi.

Ati “Nta magambo umuntu ashobora kubona yagarura abo twabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko turi hano ngo duhe abagiye tunahagararane n’abayirokotse. Turi hano twibuka kandi twiyubaka kandi tugira ngo abantu bose bamenya ibyabaye noi guharanira ko hatazagira ibyongera kuba mu myaka iri imbere.”

Yavuze ko ijambo ntibikabeho ukundi rikwiye guhora ryibutsa Abanyarwanda n’Isi muri rusange agaciro k’abambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko bitazongera kubaho.

Yashimye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y’imyaka 29 gusa rwariyubatse rukaba rugeze ku iterambere rufite uyu munsi.

Ati “Birababaje kubona ibihugu birimo intambara muri iki gihe bidashobora kwigira ku Rwanda. Uburyo igihugu cyiyubatse ni urugero rwiza kandi u Rwanda rufite byinshi byo kuratira amahanga. Imana ihe umugisha u Rwanda.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yagaragaje ko i Shyorongi hari bamwe mu Batutsi bishwe bahungiye mu kigo cya gisirikare cy’abahoze ari ingabo za Habyarimana bari biteze ko babona amakiriro ku ngabo.

Yasabye abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko nubwo bakorera ibigo bitandukanye birimo Rutongo, Nyakabingo na Musha Mining ariko bagira uruhare mu rugamba rwo kubaka u Rwanda cyane ko abenshi ari urubyiruko.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi abari urubyiruko bayigizemo uruhare babanje kubibwamo urwango ndetse bararukangurirwa bigera n’aho bica bamwe mu bo bakoranaga. Harimo n’abari abakozi b’ibi bigo bikitwa ETI Nyakabingo bayigizemo uruhare rero ni umwanya wo kurebera hamwe uko yateguwe no gufata ingamba zo kutazongera kubaho ukundi.”

Rwema wahoze ari umukozi muri iki kigo yavuze uburyo yarokotse Jenoside nubwo yiciwe abo mu muryango bose aho yiciwe abana batandatu n’umugore. Mu muryango wo kwa se umubyara no kwa nyina hishwemo abantu 65.

Uretse kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko banaremeye bamwe mu bayirokotse batishoboye aho umwe yasaniwe inzu yo kubamo undi akorozwa inka nk’ikimenyetso cyo kubaba hafi.

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rulindo bunamiye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyize indabo ku mva mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba bakozi basabwe guharanira ko ibyabaye bitazongera
Bamwe mu bari abakozi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye abasaga ibihumbi 2000 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Shyorongi
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yasabye ubufatanye mu guharanira ko ibyabaye bitazongera
Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'ibigo bicukura amabuye y'agaciro, Trinity Metals, Peter Geleta, yashimye uko u Rwanda rwiyubatse vuba
Rwema yatanze ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside
Uworojwe inka yishimiye ko bamubaye hafi
Baremeye umuturage warokotse Jenoside, bamworoza inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages