Ni igikorwa cyabereye mu tugari twa Rutabo na Gisari, mu Murenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Ruhango, ufatirwamo abasore batandatu bakekwaho ibyaha byo guhungabanya umutekano birimo ubujura bushukana no kwambura abagenzi ibyabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko bafashwe bakekwaho kwiba imyaka y’abaturage kandi bakaba banakoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Abafashwe banakekwaho kwiba imyaka, amatungo y’abaturage, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.”
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko abafashwe bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Kinazi, na ho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rukaba rwatangiye kubakoraho iperereza.
Yihanangirije abakirota guhungabanya umutekano w’abaturage kubireka bagakora ibibateza imbere kandi byubahirije amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!