Mu kigo cy’Urwunge rw’amashuri Indangabarezi cyo mu Karere ka Ruhango, haravugwa umunyeshuri w’umuhungu wo mu kigero cy’imyaka 22 wiga mu wa gatandatu, ukora ibikorwa by’ubutinganyi muri icyo kigo.
Nk’uko ubuyobozi bw’ikigo bubitangaza ku itariki ya 18 Gicurasi 2013 bwamenye ko uwo munyeshuri ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina (ubutinganyi) ahari.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rw’Inderabarezi, Gatari Sylvere aganira na IGIHE yatangaje ko uwo munyeshuri tutangaza amazina ye, yabimwereye bitaruhanyije ko aryamana n’abo bahuje igitsina.
Uwo munyehuri akaba n’ubusanzwe yarigaga kuri ITEB Ruhengeli, mu karere ka Musanze, yaje kuhirukanwa amara umwaka wose yicaye mu rugo kubera gukora ubutinganyi. Nyuma y’icyo gihe ngo ni bwo yagiye kwiga muri icyo kigo cy’Inderabarezi.
Gatari yagize ati’’ Ni byo koko uwo munyeshuri arahari yiga mu mwaka wa gatandatu, ari mu kigero cy’imyaka 21-22. Bamuvugagaho ko yaba akora ibikorwa byo ’’gufira” numva hano bakoresha iryo jambo; ku itariki ya 18 naramuhamagaye ndabimubaza anyemerera ko abikora. Namubajije icyabimuteye ambwira ko byamubayeho umuco ko n’aho yigaga ari cyo cyahamukuye kuko yaje hano muri uyu mwaka’’.
Gatari akomeza avuga ko uwo munyeshuri yahise amutuma ababyeyi be, akaba agomba kugaruka ku ishuri kuri uyu wa kane tariki ya 24 Gicurasi.
Uwo bivugwa ko bafatanya ibyo bikorwa ngo yagiye iwabo gushaka ibyangombwa asabwa kugira ngo yiyandikishe kuzakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Ubuyobozi bw’ikigo bukaba buvuga ko nawe bumutegereje ngo bumubaze iby’ubwo butinganyi.
Gatari yavuze ko ibyo bikorwa ari ubwa mbere bihavuzwe, ariko bakaba bafite icyizere ko bitazakwira mu bandi banyeshuri.
Ibikorwa nk’ibi by’abaryamana bahuje ibitsina bivugwa hirya no hino ku isi, mu bihugu bimwe byaremewe mu mategeko ariko muri sosiyete nyarwanda bifatwa nk’amahano.
























TANGA IGITEKEREZO