00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubilizi: Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000

Yanditswe na

Kwizera Emmmanuel

Kuya 19 May 2013 saa 01:41
Yasuwe :

Abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa bo mu Kagali ka Rubilizi, mu Murenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 18 Gicurasi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga rwahoze ari urusengero rw’itorero ry’aba Episikopale rwaguyemo imbaga y’Abatutsi bagera ku bihumbi 15.
Mu buhamya bwatanzwe na Uwitonze Beatha warokokeye i Ruhanga, yavuze ko abari batuye aho bumvikanaga ariko mu gihe cya Jenoside Interahamwe zirica bikomeye.
Yagize ati “Muri Jenoside Interahamwe zaje mu mashuri (…)

Abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa bo mu Kagali ka Rubilizi, mu Murenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 18 Gicurasi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga rwahoze ari urusengero rw’itorero ry’aba Episikopale rwaguyemo imbaga y’Abatutsi bagera ku bihumbi 15.

Mu buhamya bwatanzwe na Uwitonze Beatha warokokeye i Ruhanga, yavuze ko abari batuye aho bumvikanaga ariko mu gihe cya Jenoside Interahamwe zirica bikomeye.

Yagize ati “Muri Jenoside Interahamwe zaje mu mashuri zirica, zirarasa, abandi batutsi bahungira hano hahoze ari mu rusengero, zijugunyamo lisansi ziratwika, zigateramo amagerenade, zirangije zinjiramo zifite amashoka, amacumu, imihoro, imyambi n’ibindi, zicira mu rusengero abasaga ibihumbi 15.”

Usibye gusura urwibutso bibuka amteka mabi yabereye muri urwo rusengero, Sebarindwi Sylvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rubilizi, yavuze ko no mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka bari mu no bikorwa binyuranye byo kuremera abarokotse.

Sebarindwi ati “Kwibuka hari icyo bimara kandi bifasha abanyarwanda kwiyubaka. Nituva hano turi bunafashishe uwarokotse Jenoside ibyo kurya birimo umufuka w’isukari, uw’amakara, uw’umuceri, uw’akawunga, imyenda, tumugenere n’inkunga y’amafaranga.”

Uru rwibutso rwiciwemo abatutsi basaga ibihumbi cumi na bitanu bari baruhungiyemo, ariko rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi mirongo itatu na bibiri kuko rwazanywemo n’imibiri y’abiciwe inyuma yarwo.

Abaturage b'u Rubilizi bunamiye inzirakarengane z'Abatutsi zaguye mu rusengeo i Ruhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages