00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umushinga wo kubaka inzu z’abasenyewe n’ibiza uzasozwa mu Ukuboza

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 30 August 2025 saa 07:18
Yasuwe :

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko umushinga wo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya mu 2023, uzarangira bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2025.

Ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, bihitana abantu 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.

By’umwihariko mu Karere ka Rubavu zigera ku 1.564, zirimo 855 zasenyutse burundu.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngonga Aristarque, yatangaje ko ku bufatanye n’Akarere bari gushyira imbaraga mu gushaka uko ibikoresho biboneka vuba.

Yagize ati “Ku bikoresho bituruka hirya no hino, birimo amatafari n’ibindi turi gukora uko dushoboye ngo biboneke, ibitaboneka muri Rubavu bikaba byatumizwa ahandi.”

Yakomeje ashimangira ko kugira ngo umushinga wihute hakenewe abakozi benshi babasha gukora ibintu byinshi mu gihe gito, ndetse abaturage batinze kwimurwa bazabone aho batura.

MINEMA ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu byatangajwe ko bemeranyije kurebera hamwe imbogamizi zihari, n’ibikwiye kwihutishwa kugira ngo intego bihaye yo kurangiza kubaka mu Ukuboza igerweho.

Ngoga yashimangiye ko bafite icyizere cy’uko mu mezi ane asigaye ngo umushinga urangire ibikorwa biteganyijwe bizaba byarangiye ukurikije ingamba Akarere gafite.

Muri rusange, uyu mushinga uteganya kubakira abagera kuri 870 batinze kubona aho kuba, inzu zo mu buryo bw’enye muri imwe (4-in-1), kugira ngo bihutishe ibikorwa byo gutuza neza iyi miryango.

Muri Nyakanga 2025, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yashyize ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa inzu z’imiryango 870 yo mu Karere ka Rubavu yasenywe n’ibiza, aho uyu uzatwara asaga miliyari 10 Frw.

Mu Karere ka Rubavu, Umugezi wa Sebeya wangije inzu 1.564
Mu Karere ka Rubavu, ibi biza byasize inzu 855 zisenyutse burundu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages