00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umugabo arakekwaho kwica umugore we akoresheje icupa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 February 2023 saa 04:52
Yasuwe :

Umugabo wo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akoresheje icupa.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Makurizo mu Murenge wa Cyanzarwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’Umusigire, Sebahire Jean Claude, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo yabanaga n’umugore we mu buryo butemewe n’amategeko kandi bari bafitanye abana babiri.

Yavuze ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu mutwe ndetse biri mu byatumye umugabo we akekwa.

Yagize ati “Bikekwa ko yamwicishije icupa kuko hari hari ibimenyetso by’amacupa. Bamujyanye kwa muganga kugira ngo barebe ko ari yo ntandaro yo gupfa.”

Yavuze ko nubwo umugore n’umugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, nta makimbirane hagati yabo bari bazi.

Umugabo yari umuyobozi w’umutekano mu mudugudu yari atuyemo. Kugeza uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages