Abafashwe bari bize amayeri yo kujya muri restaurant akaba ari ho banywera inzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, yavuze ko ibyakozwe n’aba bantu bitemewe.
Ati ’’Ntabwo restaurant ari akabari, ibi ni ukurenga ku mabwiriza kandi mwarangiza mukegerana. Ibi ni ugukwirakwiza icyorezo nta kindi nababwira, mugomba kubahiriza amabwiriza ya leta n’abaganga agamije kwirinda covid-19 kuko ntireba imyaka, ntawe itahitana’’.
Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko kunywa inzoga bitabujijwe, ikibujijwe ari aho kuzinywera. Ati ’’Ntabwo kunywa bibujijwe, ukeneye inzoga azijyana iwe utubari turafunze. Ntabwo Polisi izihanganira abarenga ku mabwiriza ya Leta".
Ku ruhande rw’abafashwe basabye ko aho bafatiwe hafungwa kuko ari ho habateza kugwa muri aya makosa.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!