00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Dasso na Mudugudu bakurikiranyweho gukubita umuturage

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 March 2021 saa 10:26
Yasuwe :

Umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu gucunga umutekano (Dasso) n’umukuru w’Umudugudu muri Rubavu bari mu maboko y’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho bakurikiranyweho gukubita umuturage bikamuviramo ubumuga.

Abo bantu bakekwaho kuba ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe barakubise Nsengiyumva Jean d’Amour bakamuvuna igufa ry’akaguru ubu akaba arimo tije.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abo bantu, avuga ko dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ati “Dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ku birebana n’ubumuga, abacamanza ni bo bazabyemeza bagendeye ku byo abaganga bazagaragaza, bikaba byakongera ibihano cyangwa bikagabanuka.’’

Yasoje asaba abayobozi kubaha abo bayobora n’abaturage bakubaha amabwiriza y’abayobozi.

Ingingo ya 121 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Abayobozi bakekwaho gukubita umuturage bakamuvuna igufwa i Rubavu bari mu maboko ya RIB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages