00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yataye muri yombi umukozi wa WASAC Group ukekwaho ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2025 saa 03:46
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi wa WASAC Group ushinzwe ibikorwa byo gusana umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB, Polisi n’abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy’igabanyuka ry’amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2025, uyu mugabo yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomo yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho nyamara binyuranyije n’amabwiriza ya WASAC Group.

Iti “Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ari yo; Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.”

RIB yahamije ko ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB na Polisi byaburiye abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.

RIB ifatanyije na Polisi ikomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk’ibi mu bindi bice by’Igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

RIB yavuze ko izakomeza gukurikirana ibyaha nk'ibi ngo ababikora bahanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages