00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yohereje ingabo mu myitozo itegurwa n’igisirikare cya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2023 saa 06:06
Yasuwe :

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyohereje ingabo mu myitozo ihuriweho n’ibihugu byinshi, izwi ku izina rya ‘Justified Accord 23 (JA23)’, izamara iminsi igera kuri 11.

Iyi myitozo yatangiye ku wa 13 ikazarangira ku wa 24 Gashyantare 2023; ibera ahitwa Isiolo muri Kenya ariko hari n’indi ibera muri Djibouti, u Rwanda, Somalia na Uganda.

Nk’uko tubikesha ubutumwa RDF yanyujije kuri Twitter, u Rwanda rwakiriye abasirikare bazakora imyitozo ijyanye ahanini no kuvura bagera ku 150 barimo 126 b’Abanyarwanda na 24 bo muri Armenie, Repubulika ya Tchèque, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba basirikare bakorera mu Kigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera bikaba biteganyijwe ko mu myitozo bazakora harimo n’iyo gutabara abarwayi hakoreshejwe indege.

Ingabo z’u Rwanda kandi zohereje irindi tsinda ry’abasirikare 44 muri Kenya.

Imyitozo ya JA23 ihuza ishami ry’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Afurika (US Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF), Afurika n’ibindi bihugu bigera kuri 18 akitabirwa n’abagera kuri 800 baturutse ku migabane ine.

Ikiba kigamijwe ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, kwitabira ibikorwa byo gutabara abari mu kaga no gufasha abababaye.

RDF ifite abasririkare mu myitozo ibera mu Rwanda n'ibera muri Kenya
Mu myitozo y'ingabo z'u Rwanda hateganyijwemo n'iyo kwita ku barwayi
Muri iyi myitozo ikiba kigamijwe ni ugufasha abayitabira kwitegura ibikorwa by'ubutumwa bw'amahoro no gutabara abari mu kaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages