Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, yagize iti "Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera."
Yakomeje ivuga ko "RDF yababajwe ni iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuriweho, ikaba izakoresha uburyo bwa dipolomasi bushoboka ikorane na guverinoma y’u Burundi kugira ngo igarurire umusirikare mu rugo."
Itangazo rya RDF rije rikurikira iryari ryasohowe n’Igisirikare cy’u Burundi, ryavugaga ko Sgt Sadiki yatawe muri yombi, akavuga ko yari yayobye. Kivuga ko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo mu gihe hagikorwa iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!