Ibi byatangiye kugaragara mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo bamwe mu basirikare ba RDF bagaragaye mu ruhame bari bambaye impuzankano iryo bendera rishya.
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko impinduka zakozwe ku mpuzankano, zatewe nuko Ibendera ryari risanzwe riri mu mabara yerurutse cyane.
Ati "Ka kandi karabonaga cyane, aka karijimye, nta kindi. Impamvu ni ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk’uko n’impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk’uko yabonaga...Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira ’camouflage’."
Amabara ya camouflage ni amabara yihariye akoreshwa kugira ngo umuntu, inyamaswa, cyangwa ikintu kitagaragara neza aho giherereye, kibashe kwibumbira mu mabara y’ibidukikije bikigose. Ayo mabara akunze kujya mu myenda cyangwa ku bintu mu buryo buvanze kugira ngo bishobore guhisha icyo kintu.
Camouflage ifasha kwihisha cyangwa kutagaragara neza, cyane cyane mu gihe hari ibyago byo kugabwaho igitero cyangwa mu gihe cy’ubwirinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!