00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RBC yibutse abahoze ari abakozi b’ikigo gitanga amaraso NCBT

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 18 May 2013 saa 09:28
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso NCBT (National Center for Blood Transfusion) gikorera mu Kigo gishinzwe kwita ku buzima mu Rwanda (RBC) cyibutse abari abakozi bacyo 5 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Dr. Ruhinda Elia, umuyobozi warin uhagararaiye NCBT yavuze ko imihango yo kwibuka iherekezwa no kwita ku barikotse bakora ibikorwa byo kubitaho.
Yagize ati “Nyuma y’iki gitekerezo mu mwaka wa 2011 twasuye urwibutso rwa Nyarubuye, kandi mu buryo bwo gukomeza gufasha no (…)

Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso NCBT (National Center for Blood Transfusion) gikorera mu Kigo gishinzwe kwita ku buzima mu Rwanda (RBC) cyibutse abari abakozi bacyo 5 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Dr. Ruhinda Elia, umuyobozi warin uhagararaiye NCBT yavuze ko imihango yo kwibuka iherekezwa no kwita ku barikotse bakora ibikorwa byo kubitaho.

Yagize ati “Nyuma y’iki gitekerezo mu mwaka wa 2011 twasuye urwibutso rwa Nyarubuye, kandi mu buryo bwo gukomeza gufasha no guhumuriza bagenzi bacu babuze ababo turimo kurihira umunyeshuri,ubu urangije umwaka wa kabiri muri ULK.”

Dr. Elia akomeza atangaza ko NCBT kigiye gushyiraho umunsi uhoraho wo kwibuka abakozi b’ikigo bazize Jenoside nk’uko ubu bashyizeho ibuye ryanditseho amazina ndetse n’amafoto yabo mu nyubako bakoreramo.

Ntamakemwa Remy waje ahagarariye umuryango “Ibuka” yashimiye RBC/NCBT ko yashyize igitekerezo cyabo cy’ubumuntu mu bikorwa kigaragaza ko bunganiye Leta iriho ubu itakibiba urwango mu banyarwanda.

Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro cya NCBT rukazenguruka ruciye ku isangano rikuru rya Kigali (Rond Point).

Abakozi ba RBC/NCBT bari mu rugendo rwo kwibuka abahoze ari abakoze b'icyo kigo
Urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro cya NCBT rukazenguruka ruciye ku isangano rikuru rya Kigali (Rond Point)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages