00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mu Gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 26 April 2022 saa 09:21
Yasuwe :

Igitego cya Moussa Essenu cyafashije Rayon Sports kwishyira mu mwanya mwiza wo kugera muri ½ cy’Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’iri rushanwa.

Moussa Essenu yatsinze igitego cyiza cy’umutwe ku munota wa 12 w’umukino mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo.

Muri iyi minsi, Rayon Sports iri gukina umukino ushingiye ku basore bayo bo hagati mu kibuga babonana neza cyane, barimo Mugisha François, Muhire Kevin na Nishimwe Blaise.

Imikino iheruka byabaga ngombwa ko Kwizera Pierrot yiyongeramo bigatuma Muhire Kevin akina aca mu ruhande. Byari byahindutse, Kwizera azamo ku munota wa 78 asimbuye Mael Ndindjek.

Igice cya kabiri cyarimo imibare ikomeye ku mpande zombi ari nayo mpamvu uburyo bwo kubyara ibitego bwabaye buke.

Abakinnyi ba Bugesera FC barimo Sadick Sulley na Munir Abdul Rahman bagerageje gushaka ibitego ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bubacungira hafi.

Rayon Sports yakomeje gucungana n’umukino iminota 90 irangira bakiyoboye umukino, bityo hakazabaho gutegereza umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 4 Gicurasi 2022 i Bugesera.

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages