Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2022, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryagiranye inama n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.
Amakipe yabwiwe ko ategetswe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gucumbikira abakinnyi hamwe no kubapimisha ’rapid test’ byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru (nyuma y’amasaha 48).
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko idashobora gukina abakinnyi baba hamwe mu mwiherero mu gihe Kiyovu Sports yo yavuze ko itari mu mwanya wo gufata umwanzuro muri iyi nama.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko ikipe yumva itazubahiriza amabwiriza yatanzwe uko yakabaye, ubwo izasezera.
Mu kiganiro yagiranye na Royal FM, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) uyobora Gasogi United, yavuze ko niba nta gikozwe, ku wa Gatatu bandika basezera muri Shampiyona kuko ingamba zafashwe zirimo kurengera.
Ati "Twakoze ibishoboka byose kugira ngo tube twahagarara mu buryo bwose. Tumaze imyaka ibiri nta faranga rishobora kuva aho yavaga mu buryo busanzwe. Uyu munsi abakinnyi bacu bose barakingiwe kandi bapimwa igihe cyose, simbona impamvu yo gushyira abakinnyi hamwe, tukabapimisha buri masaha 48, tukabashakira imodoka nk’aho buri Munyarwanda wese afite imodoka imutwara...Icyo dusaba ni kimwe, twebwe biroroshye, ejo tuzandika duhagarika kwitabira."
Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri, amakipe menshi yagaragaje kutishimira amabwiriza yashyizweho.
Hafashwe umwanzuro uvuga ko abatiteguye kubahiriza amabwiriza yatanzwe muri buri cyiciro babivugira ku mbuga bahuriyemo, ababahagarariye bakabimenyesha Komite Nyobozi ya FERWAFA ikabiganiraho, ikabiha umurongo unoze izagenderaho ijya gukora ubuvugizi muri Minisiteri ya Siporo.
Iyi nama yatumijwe nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo mu gihe cy’iminsi 30 uhereye tariki ya 1 Mutarama 2022 kubera ko habayeho kudohoka mu kubahiriza amabwiriza, ariko ikagaragaza ko hafashwe ingamba zifatika ishobora kugabanya iminsi yatanzwe.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, amakipe yari yemerewe gukina amarushanwa abakinnyi baba mu ngo zabo ndetse yaherukaga gusabwa kujya yipimisha buri masaha 24 mbere y’umukino, bikiyongera kuba abayagize bose barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!