00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar yishimiye izahurwa ry’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 September 2026 saa 12:27
Yasuwe :

Leta ya Qatar yashimye icyemezo cy’u Rwanda n’u Bubiligi cyo gusubukura umubano w’ibihugu byombi ushingiye kuri dipolomasi no kongera gufungura ambasade zabyo, ivuga ko ari “intambwe nziza igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no kumvikana.”

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ku wa 23 Nzeri 2026, yagize iti “Leta ya Qatar yakiriye neza icyemezo gihuriweho n’Ubwami bw’u Bubiligi na Repubulika y’u Rwanda cyo gusubukura umubano wa dipolomasi no kongera gufungura ambasade zabyo.”

Yakomeje ivuga ko “Ibona iki cyemezo nk’intambwe nziza igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gutsinda ibibazo byabayeho binyuze mu biganiro no kumvikana.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yavuze ko igikorwa cyo gusubukura umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi cyabaye nyuma y’urukurikirane rw’ibiganiro byagize uruhare mu kongera guhuza impande zombi.

Muri Kamena 2025, Qatar yakiriye inama ya mbere yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, mu rwego rw’imbaraga za Leta ya Qatar zo gufasha impande zombi kuganira.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Iyo nama yafunguye amarembo y’ibiganiro bitaziguye ndetse itegura inzira y’izindi nama zakurikiyeho, ari byo byaje gutuma umubano wa dipolomasi wongera gusubukurwa.”

Qatar yashimiye kandi u Rwanda n’u Bubiligi kuba byaremeye uruhare rwayo mu gufasha ko ibiganiro bigera ku musaruro.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yashimye uburyo impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo byari bihari.

Ku wa 22 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda n’u Bubiligi byatangaje ko byafashe icyemezo cyo gusubukura umubano wa dipolomasi ndetse no kongera gufungura ambasade zabyo mu gihe cya vuba.

Mu itangazo ry’ibihugu byombi, byavuze ko ku ikubitiro ambasade zizayoborwa by’agateganyo na Chargé d’Affaires, afatanyije n’umudipolomate cyangwa consul ndetse n’itsinda rito ry’abakozi ba tekiniki.

Nyuma hazatangwa ubusabe bwo kwemeza ba Ambasaderi bashya kugira ngo ibikorwa bya dipolomasi bisubukure mu buryo bwuzuye.

U Rwanda rwari rwarahagaritse umubano warwo wa dipolomasi n’u Bubiligi ku wa 17 Werurwe 2025, nyuma y’uko ruvuze ko hari imyitwarire y’u Bubiligi rutemera.

Nyuma y’ibiganiro byabaye mu bihe bitandukanye, ibihugu byombi byatangaje ko byaganiriye ku bibazo byari byaratumye habaho kutumvikana, ndetse byiyemeza ko umubano mushya uzashingira ku kubahana, kutivanga mu bibazo bya mugenzi no gukorana mu buryo bwubaka.

Qatar yishimiye izahurwa ry’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages