00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof. Kabaji wagizwe Umuyobozi w’Icyubahiro wa Mount Kigali University ni muntu ki?

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 16 June 2025 saa 12:48
Yasuwe :

Bwa mbere kuva Mount Kenya University yahindurirwa izina ikitwa Mount Kigali University yabonye Umuyobozi w’Icyubahiro mushya witwa Prof. Egara Kabaji usanzwe ari impuguke mu kwandika ibitabo.

Prof. Kabaji ni we munya-Kenya wenyine ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubuvanganzo mu by’itumanaho. Yari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi, ubushakashatsi no guhanga udushya muri kaminuza ya Masinde Muliro yo muri Kenya.

Prof. Kabaji afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi n’iy’icyiciro cya gatatu mu Bugeni, zose yazikuye muri Kenyatta University yo muri Kenya.

Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere mu by’imari [Business Administration] yakuye muri Jomo Kenyatta yo muri Kenya.

Uyu mugabo kandi Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’itangazamakuru yakuye muri University of South Africa

Prof. Kabaji asanzwe azwiho kuba umuhanga mu kwandika ibitabo byinshi bitandukanye aho kugeza ubu amaze kwandika ibitabo birimo inkuru mpimbano birenga 40, igiheruka cyitwa “Morning glory” yasohoye mu 2023, amaze no kwandika ibitabo by’abana cyangwa birimo inkuru z’abana birenga 30.

Prof. Kabaji yabaye umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Abanditsi baharanira ubumwe bw’Abanyafurika, Pan African Writers Association.

Prof. Kabaji Egara ni umwe mu banditsi b'ibitabo bakomeye muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages