00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yihanangirije ‘abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni mu ruhame’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2022 saa 12:00
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yihanangirije ‘abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni mu ruhame’ ibibutsa ko baba bakoze icyaha kandi bashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Ibi bikubiye mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Iti “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha.”

Yakomeje isaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo. Iti “ Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”

Ubu butumwa bwa Polisi butanzwe mu gihe hashize iminsi mike mu Rwanda hari impaka ku bijyanye n’imyambarire iboneye ndetse n’ibifatwa nko kwambara ubusa.

Ni nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’umukobwa Mugabekazi Liliane witabiriye igitaramo cya Tayc mu myambarire itaravuzweho rumwe ndetse bikaza gutuma atabwa muri yombi.

Uyu mukobwa yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame ndetse Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo.

Uru rubanza rwakuruye impaka, bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangira kugaragaza ko ibyo uyu mukobwa yakorewe ari ihohoterwa kuko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashaka.

Mu gihe aba bavugaga ibi hari urundi ruhande rw’abantu rwagaragazaga ko Mugabekazi akwiriye kuryozwa ibyo yakoze agahanwa mu buryo bwihanukiriye ku buryo abera abandi isomo.

Ingingo ya 143 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ingingo ya 66 y’itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19 Gashyantare 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

Muri iri tegeko bagaragaza ko ukurikiranwe ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri nibura.

Polisi yihanangirije ‘abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni mu ruhame’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages