Mu Kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Twahirwa Celestin yagiranye na IGIHE, yagaragaje intandaro y’ifungwa rya Dr. Gasakure wari umuganga akaba n’Umuyobozi w’Umudugudu w’Umutara wa I mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo ndetse anasobanura byinshi ku kuraswa kwe.
CSP Twahirwa yashimangiye ko Dr Gasakure wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, yarashwe amasasu atatu ubwo yageragezaga kurwanya no kwambura imbunda umupolisi wari ku kazi.
Yagaragaje ko Dr. Gasakure yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 23, akurikiranyweho gutera no kurwanya umwe mu baturage yari ayoboye, akanasiga yangije bimwe mu bikoresho bya muzika yakoreshaga mu kabare ke (bifite agaciro k’asaga miliyoni ebyiri n’igice), kumufungira iwe mu buryo butemewe n’amategeko, no guteza umutekano muke.
Ugufatwa kwe kwakurikiye uruhurirane rw’ibi byaha yari akurikiranyweho, cyane ko ngo yari amaze no kurwana n’umwe mu bakozi n’umukiriya b’uyu muturage ayobora.
CSP Twahirwa yagize ati “Nyiri iyi bar (akabare) ntabwo ahamaze igihe kinini; ahakodesheje yagumye kugirana ibibazo na Dr Gasakure, akaza muri bar akabacecekesha ababwira ngo nibafunge ntabwo ashaka ko abantu bamusakuriza, ubundi akabakubita akabamerera nabi cyane, ukumva ngo yakubise umukozi wabo, hari n’abakiriya babo yigeze kuhasanga arabakubita.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumufata, Dr. Gasakure yaraye muri kasho ku wa Mbere, ku wa Kabiri akirirwa abazwa ku byaha akurikiranyweho.
Ku wa Gatatu nimugoroba ni bwo ngo yasabye uruhushya rwo kujya kwihagarika kuko nijoro batemererwa gusohoka mu buroko, ageze hanze ahita asumira umupolisi agerageza kumwambura imbunda.
CSP Twahirwa ashimangira ko Dr. Gasakure yasumiye umupolisi nta kintu bavuganye, ariko kuko na we yari mu kazi “agerageza kwirwanaho amurasa amasasu atatu (rimwe ku rutugu, mu gatuza n’irindi mu mbavu), nk’uwari ufite ububasha bwo kwitabara.”
Uyu mupolisi na we byarangiye akomeretse mu maso cyane ku buryo kuri ubu arimo kwitabwaho mu Bitaro Bikuru bya Polisi.
CSP Twahirwa yakomeje agaragaza ko uretse kuba Polisi y’u Rwanda ibabajwe cyane n’iki gikorwa cyabaye, batunguwe cyane no kumva ko Dr.Gasakure yarwanyije umupolisi agerageza kumwambura intwaro.
Iperereza twatangarijwe ko rigikomeje mu gihe umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro usuzumwa.
Bivugwa ko Dr. Gasakure yari umuhanga akaba n’umwe mu nzobere z’ubavuzi b’indwara z’umutima; yanakoze muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Twitter: @jctwittonda



















TANGA IGITEKEREZO