00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi ya Uganda yemeje ko abantu 20 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya Volcano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 March 2023 saa 04:30
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yemeje ko abantu 20 aribo bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express, yakoreye impanuka hafi ya Ntungano iri kujya i Kampala muri Uganda, ubwo yagonganaga n’indi ya Trinity yajyaga i Kigali.

Polisi ya Uganda yatangaje ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 29 Werurwe 2023 ahagana saa 3h00’. Ivuga ko Polisi yo mu gace ka Ntungamo yakurikiranye iyo mpanuka ikomeye yabereye ku kiraro cya Katinda, ku muhanda Ntungamo - Kabale.

Ni impanuka yabaye hagati y’imodoka ya RAD 795B HYUNDAI BUS ya Volcano Express na RAC 704L SCANIA BUS ya Trinity.

Polisi yakomeje iti "Abagenzi 20 bo mu modoka zombi bakomeretse. Bivugwa ko imodoka ya RAD 795B Hyundai yavaga mu gace ka Ntungamo igana i Kabale yakomeje kugendera ku ruhande rw’iburyo ubwo yageraga ku kiraro cya Katinda, birangira igonganye na bisi ya RAC 704L Scania, yaturukaga muri Kabale igana Ntungamo, yari mu mukono wayo."

Si ubwa mbere imodoka ziturutse mu Rwanda zikorera impanuka muri Uganda, kubera kubusanya imikono yo kugenderamo.

Mu Rwanda imodoka zigendera ku ruhande rw’iburyo, mu gihe muri Uganda zikoresha urw’ibumoso. Iyo zimaze kwambuka umupaka, ziba zigomba guhindura uruhande zikoresha.

Mu Ukuboza 2022, nabwo imodoka ya Volcano Express yari iturutse i Kampala igana i Kigali yagonganye n’indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu barimo Abanyarwanda bane bitaba Imana.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abakomeretse bagera kuri 40, bakaba bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lotom mu gace ka Muhanga.

Hatangajwe ko uburangare ari kimwe mu byateye impanuka, aho umushoferi wa Volcano yataye igice cy’umuhanda imodoka zivuye Kampala zinyuramo, akajya mu ruhande rw’imodoka zituruka mu Rwanda ari naho yagonganiye n’iya Oxygen.

Imodoka ya Trinity yangiritse ariko nta witabye Imana
Izi modoka zagonganye zigeze ku kiraro cya Katinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages