Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe gito ahawe izi nshingano, ari nabwo amakuru yagiye hanze ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemereye IGIHE ko uyu mupolisi wayoboraga Polisi mu Karere ka Nyanza, yahamagajwe.
Ati “Hari amakuru twabonye mu minsi itari myinshi ko DPC w’Akarere ka Nyanza afite ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni yo mpamvu yahamagajwe kugira ngo akurikiranwe.”
Bivugwa ko uyu mugabo akomoka mu Karere ka Nyanza, ndetse ngo abaharokokeye bari basanzwe bazi amakuru ye, uretse ko batari baherutse kumuca iryera kuko ataherukaga muri aka gace mu buryo buzwi.
Nyuma yo kumubona muri izi nshingano, nibwo bahise batanga amakuru yagejeje ku ihamagazwa rye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!