00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Sena yibukije urubyiruko ko amahirwe rufite rugomba kuyakoresha neza

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 11 February 2022 saa 07:54
Yasuwe :

Mu ruzinduko Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiriye ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi hamwe n’itsinda yari ayoboye, yibukije urubyiruko ko rugomba gukoresha neza amahirwe rufite arimo ayo kugira igihugu kizira amacakubiri.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gahyantare 2022, amaze kwerekwa tumwe mu dushya twakozwe n’abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero rwa Nkombo.

Harimo moto ikoreshwa n’amazi avanze n’umunyu, icyuma kibikurizwaho amafaranga kinzwi nka ATM ndetse n’ubwoko butandukanye bw’imitobe bukorwa n’abo banyeshuri.

Umwe mu bagize uruhare mu gukora iyo moto abifashinjwemo n’iri shuri yavuze ko ari igikorwa bakoze kugira ngo barengere ibidukikije byangizwa n’imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati “Dukoresha amazi n’umunyu muri moteri ya moto bigasimbura ibikomoka kuri peteroli, igashobora kugenda. Uretse kuri moto turi gushaka uko ubu buryo bwajya bukoreshwa mu modoka.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri gufatanya kugira ngo babe amizero y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Rubyiruko muzafatanye kandi mube amizero y’Abanyarwanda. Twebwe tumaze kugera ku myaka mfite n’abandi bankurikiye, iyo tubona ibiri imbere turavuga tuti urubyiruko rwacu rwagize amahirwe kuko ruba mu gihugu kitagira macakubiri.”

Kuva uru rubyiruko rwatangira ubushakashatsi, rumaze gukora moto ebyiri. Moto yabo inywa litiro ebyiri z’amazi n’amagarama 25 y’umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine. Ku isura iteye nk’izisanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n’amabati ikagira bateri iyiha imbaraga. Kuri ubu bari gukora ubushakatsi buzabageza ku gukora drone.

Perezida wa Sena yasabye urubyiruko kubaza umusaruro amahirwe rufite yo gukurira mu gihugu cyiza
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremya Augustin yasuye ibikorwa bitandukanye ku Nkombo
Imwe muri moto yakozwe n'abanyeshuri bo ku Nkombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages