00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Sena yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Gisagara

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 January 2022 saa 11:20
Yasuwe :

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Gisagara ashima umuvuduko biriho asaba ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa kubikomeza.

Yabisuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 ahareye ku nzu y’imyidagaduro, ahari kubakwa umujyi wa Gisagara, icyanya cyahariwe inganda n’ahandi.

Mu biganiro yagiye agirana n’abo yasanze aho yasuye yashimye iterambere bagezeho abasaba kurikomeza. Urugero ni ubwo yageraga mu isoko rya Ndora aganira n’abacuruzi.

Ubwo yasuraga icyanya cyahariwe inganda mu Murenge wa Kibirizi yashimiye abikorera uburyo bakomeza gushaka uko bakongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi mu karere kabo.

Yasuye uruganda rwenga inzoga n’umutobe mu bitoki, uruganda rutunganya ifu mu bigori ndetse n’ahari kubakwa uruzajya rwongerera agaciro inyama.

Yagiriye inama ubuyobozi bw’akarere gukomeza kureshya abashoramari na we abizeza ko azajya abigiramo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko yabijeje ko azabakorera ubuvugizi kugira ngo imihanda ya kaburimbo muri ako yiyongere.

Ati “Igikomeye cyane duhuriyeho twese ni umuhanda wa kaburimbo unyura mu Mayaga uzafasha mu iterambere ry’igice cy’Amayaga cyose na Gisagara irimo. Undi ni umuhanda wa Save ndetse n’umuhanda uzenguruka mu mujyi wa Gisagara.”

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasuye n’uwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye yunamira imibiri iharuhukiye.

Dr. Iyamuremye yasuye ibikorwa by'iterambere mu Karere ka Gisagara
Dr. Iyamuremye yitegereza iterambere ry'Umujyi wa Gisagara
Perezida wa Sena yasuye abaturage bakora ubucuruzi mu Karere ka Gisagara
Perezida wa Sena yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Kabuye
Dr. Iyamuremye yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kabuye
Dr. Iyamuremye yasuye abacuruzi b'isoko rya Ndora
Isoko rya Ndora ryiganjemo imbuto
Perezida wa Sena yasuye ibikorwa by'iterambere mu Karere ka Gisagara
Dr. Iyamuremye aganira na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi
Yasabye abukorera gukomeza guteza imbere Akarere ka Gisagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages