00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boston: Perezida Kagame yaganiriye n’Abanyarwanda batuye muri Amerika (Amafoto)

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 28 February 2016 saa 10:03
Yasuwe :

Nyuma yo kwitabira inama n’ibindi bikorwa binyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame yahuye n’Abanyarwanda batandukanye i Boston baganira ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza umusingi w’iterambere ry’u Rwanda.

Byari bimemenyerewe ko mu mahanga Umukuru w’Igihugu ahura n’Abanyarwanda nko ku munsi wa Rwanda Day bakaganira ahaba hari ubwitabire bw’ibihumbi n’ibihumbi. Gusa kuri iyi nshuro siko byagenze kuko ni igikorwa gisanzwe cyo guhura n’Umukuru w’Igihugu.

Mu butumwa yabagejejeho, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya gahunda zinyuranye yari afite muri Amerika yahisemo no guhura n’Abanyarwanda bahatuye ngo baganire.

Yagarutse kandi ku bibaza ku bijyanye n’ingendo agirira mu mahanga, asobanura ko aba yagiye gukora inshingano yatorewe n’Abanyarwanda ibyo yise ‘guhaha’.

Umwaka ushize wa 2015 Perezida Kagame yagiriye ingendo mu bihugu bitandukanye birimo u Busuwisi, Ethiopia, Kenya, u Bufaransa, Misiri, Tanzania, Algerie, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Norvège, Kazakhstan, Singapore, u Buholandi na Maroc.

Mu mezi abiri ya 2016, aherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, mu Mujyi wa Dubai, Ethiopia, mu Busuwisi na Abu Dhabi; gusa hari bihugu harimo aho yagiye inshuro zirenze imwe.

Ubwo yari i Boston aganira n’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaboneyeho kuvuga ko abakomeza kwibaza ku ngendo ze bakwiye kumenya ko aba ari guhahira igihugu kandi ko gukomeza kubyibazaho bimutera umuhate wo gukora cyane.

Ati “ Hari ubwo njya mbona bamwe mu bagerageza guta igihe cyabo birirwa bakemanga cyangwa se bavugiriza induru aho mba nagiye hose, njye mba ndi ku kazi k’igihugu, akazi kanyu [Abanyarwanda], mba nagiye guhaha, mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda. Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze. Nibashaka nzajya mbanza mbibamenyeshe ko ngiye kugenda mbere y’igihe, bareke gusa n’aho batunguwe. Ndetse n’abashaka ko duhura yaba ku neza cyangwa ku nabi nabo tuzajya tubakira.”

Mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda bake bahari, yavuze ko aho bigeze ibihugu byinshi byakwifuza kuba nk’u Rwanda ‘kuko no mu Karere dutuyemo gasanzwe kazwiho ibibazo byinshi’, byavuye hamwe bikajya ahandi, ariko ngo ntabwo byigeze bibuza u Rwanda gutera imbere.

Yabibukije ko ikintu kimwe badashobora kubona mu bindi bihugu byose bajyamo aho yagize ati “Hari udashobora guhaha ahandi twifitemo dushaka guteza imbere. Ni umuco.Umuco wo gukunda igihugu, iyo ukunda igihugu uba wikunda rero uwo muco umaze kugaragara, umaze gufata umurongo ntabwo ari ikintu gihahwa gusa hanze. Ntabwo wajya hanze ngo ugiye guhaha umuco wo gukunda igihugu ahubwo ukomeza kubakwa n’abantu ku giti cyabo, n’Abanyarwanda muri rusange.”

Ubuze icyo anenga inka, aravuga ngo dore urwo rucebe

Umukuru w’Igihugu yaciriye aba Banyarwanda bari bitabiriye ibi biganiro umugani ugaragaza uburyo abantu babuze ibyo banenga u Rwanda, bagahengekera ku byiza rusanganywe babyita ibibi.

Ati “ Ibyiza u Rwanda rufite bidasanzwe nibyo barunegura. Ubumwe […], ubumwe bwabaye bubi hehe ahubwo ko abantu babubuze ari nacyo kinabatera ibibazo.”

Ibi biganiro n’Abanyarwanda byabaye nyuma y’izindi nama zitandukanye Umukuru w’Igihugu yitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibiganiro yagiye atanga nko muri Havard University n’ahandi.

Habaye umwanya wo kuganira
Perezida asuhuza bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro
Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika aha ikaze Perezida Kagame
Abanyarwanda batuye i Boston bishimiye kwakira Perezida Kagame
Minisitiri Louise Mushikiwabo
Abanyamahanga batari bake bari bahari
Depite Bamporiki,(Ibumoso) nawe yari i Boston
Benshi bacyuye amafoto y'urwibutso
Imbyino z'umuco Nyarwanda zasusurukije abari aho

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages