00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yikomye abanyamahanga bashaka kugena uko Abanyarwanda babaho

Yanditswe na

Kankwanzi Florence

Kuya 17 November 2014 saa 09:20
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeza ko mu gihe Abanyarwanda bakora iyo bwabaga ngo bubake igihugu cyabo hari abanyamahanga bashaka kubagenera uko babaho kandi bo ntawe ubabwira uko bacunga ubuzima bwabo mu bihugu byabo.
Ubwo ihuriro rya karindwi ry’abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abayibayemo (Unity Club Intwararumuri) ryateranaga baganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” tariki ya 8 Uushyingo 2014, Perezida Kagame yavuze ko hari abanyamahanga bavuga ngo Umunyarwanda (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeza ko mu gihe Abanyarwanda bakora iyo bwabaga ngo bubake igihugu cyabo hari abanyamahanga bashaka kubagenera uko babaho kandi bo ntawe ubabwira uko bacunga ubuzima bwabo mu bihugu byabo.

Ubwo ihuriro rya karindwi ry’abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abayibayemo (Unity Club Intwararumuri) ryateranaga baganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” tariki ya 8 Uushyingo 2014, Perezida Kagame yavuze ko hari abanyamahanga bavuga ngo Umunyarwanda ni ukwiriye kuba ameze atya n’atya.

Yagize ati “Uko ushaka kwiyumvisha Ubunyarwanda ubwo ari bwo n’uko abantu bakwiriye kuba babwubaka…haba hari abandi hanze na bo bavuga ngo Umunyarwanda ni ukwiriye kuba ameze atya batari n’Abanyarwanda, batari banakwiye kugira n’icyo bavuga ku Rwanda.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko hari abahugira ku Rwanda bakarwandikaho basa n’abafite ikibazo cy’uko babona Abanyarwanda bashaka gushyira hamwe.

Ati “Hari abavuga ngo ariko biriya Abanyarwanda bihaye ni ibiki? Kandi baranabyandika…bati ibya “Ndi umunyarwanda” buriya ni ibishaka gutuma igihugu gikomera, Leta ni authoritarian (igitugu) ni ugushaka kubumbira abantu hamwe ngo bagire imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Bitwaye iki kugira imbaraga ko na bo bazigira? Barya utwabo bakarya n’ibyabandi; imbaraga zirenze izo ni izihe se? Twe imbaraga dushaka ni izo kubaho, si izo kujya kurya iby’abandi. Kubaho kwacu ni cyo turwana nacyo turashaka kubaho uko bitubereye.”

Umukuru w’igihugu yibajije impamvu ku Isi hari abantu babaho bashaka kugena ubuzima bw’abandi kandi bo ntawe ubabwira uko bakwiye kubaho.

Ati “Ushinzwe ubuzima bwacu aba nde? Ugomba kutugenera uko tubaho ni nde? Bo ubagenera uko babaho ni nde? Imana yaturemye dusumabana ku buryo yadushyizemo ko hari abantu ku Isi baba Imana z’abandi bantu cyangwa?”

… “Ku mugaragaro muba muvugana ibyo kubaka bakubwira ko baguha amafaranga yo gutera imbere…bayazana bayaherekeje n’akarimi keza… ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza, nimugoroba bakavuga ibindi bigahinduka.”

Muri iri huriro Perezida Kagame yatangaje ko ibisenya bitari mu banyamahanga gusa kuko hari n’abayobozi bemera gukora ibintu runaka nyuma bakikorera ibindi.

Kubaho mu Isi ya none bisaba kujijuka no kwihesha agaciro

Nyuma yo kugaragariza abo bayobozi isura y’abadashakira ineza u Rwanda, Perezida Kagame yababwiye ko iyo ubaye indangare mu Isi ya none upfa; ati “Twabaho dute muri iyi si umuntu akubona urangaye cyangwa uri injiji akakwambura ingufu wakoreshaga? Ntabwo ushobora kubaho uri indangare mu Isi nk’iyi no mu gihugu nk’iki n’amateka yacu ngo ubeho, ntibishoboka urapfa!”

Avuga ko kugira ngo utavugirwamo cyangwa hatagira ukugenera uko ubaho bisaba gukora ibintu bizima byubaka, ukihesha agaciro nk’Umunyarwanda.

Ati “Kwiha agaciro no kudashaka kuvugirwamo ngo abantu bakugenere uko ubaho... bidusaba gukora ibintu bizima, kuko ushaka kukugirira nabi ava hanze ahera ku kibi urimo gukora utari ukwiriye gukora.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages