00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiye abayobozi bishimiye intsinzi yagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 July 2024 saa 10:57
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu bamushimiye intsinzi yabonye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse ko u Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye n’ibyo bihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu birimo Angola, Botswana, Congo-Brazzaville, Djibouti, Koreya y’Epfo na Uzbekistan, bamwoherereje ubutumwa bumushimira intsinzi aherutse kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Yashimiye kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai, ndetse n’Umuyobozi w’Umuryango World Economic Forum.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2024. Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, yemeje ko Kagame yagize amajwi 99,18%, akurikirwa na Dr. Frank Habineza wagize 0,50%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.

Kuva iby’ibanze byavuye mu matora byatangazwa mu ijoro rya tariki ya 15 Nyakanga, abakuru b’ibihugu na za guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabanje kuba Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo.

Mu myaka 30 ishize, ashimirwa ko yashoboye gukura iki gihugu ahabi benshi batakerezaga ko kizava, ubu kikaba ari icyitegererezo ku Isi mu bihugu bifite iterambere ryihuta.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye hagati ya tariki ya 22 Kamena n’iya 13 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere u Rwanda rwagezeho, rurikesha uruhare rw’Abanyarwanda bose.

Yari yabasabye kuzagira amahitamo meza ku muntu uzakomeza kubayobora mu rugendo rwo kubaka iki gihugu.

Nyuma yo gutorwa, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko, nk’uko yabisezeranyije Abanyarwanda, urugendo rwo kubaka u Rwanda rwatangiye mu myaka 30 ishize rugiye gukomeza, kandi ko hari ibyiza byinshi iki gihugu kizabona muri manda y’imyaka itanu.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi bashimiye intsinzi yagize mu matora y'Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages