Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ikazwa ry’ingamba n’amategeko mu guhangana n’ icuruzwa ry’abantu n’impanuka z’ibinyabiziga mu mihanda zimaze iminsi zica benshi.
Ubwo yakiraga indahiro z’abayayobozi bakuru bo muri Guverinoma nshya, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2014, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bintu bibiri gusa, birimo kurwanya icuruzwa ry’abantu n’impanuka mu mihanda. Yavuze ko agaruka kuri ibyo bibazo bibiri nubwo hari ibindi byinshi byo kwitabwaho.
Yagize ati “Nahisemo ibi bibiri gusa kuko bitwara ubuzima bw’abantu; bidaha ubuzima agaciro ku rundi ruhande.”
Impanuka zica benshi
Ku mpanuka zimaze iminsi zibera mu mihanda mu kwezi kumwe hagati ya Nyakanga na Kanama zigahihtana abarenga 40, Pereziga Kagame yavuze ko bihangayikishije, ko hagomba kugira igikorwa.
Yagize ati “Impfu zimaze iminsi z’impanuka z’ibinyabiziga, zirakabije, ziratwicira abantu ku buryo dukwiye kubitekerezaho ukuntu twabikemura ari abakora amategeko, ari abashinzwe kuyubahiriza no kuyashyira mu bikorwa.” Yakomeje avuga ko u Rwanda rutakwihanganira uwo mubare munini w’Abanyarwanda zica.
Yagize ati “Ubuzima bw’umuntu umwe bufite agaciro kanini cyane, iyo babaye mirongo, bigahoraho, ntabwo twabyihanganira, dukwiye kubihagarika.”
Usibye n’abo zicira mu mihanda, hari n’abo zica zisanze mu ngo ku baturiye imihanda.
Yavuze ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa mu kurwanya izi mpanuka nubwo zitacika burundu, ariko byibura hakagabanywa umubare w’abatakaza ubuzima n’abazikomerekeramo.
Yagize ati “Mbibagejejeho kubera ko biremereye ngo tubishakire umuti, dufatanyije, n’ Abanyarwanda n’abaturarwanda nabo ubwabo babyumve babyitabire, ibyo binyabiziga bireke kutumarira abantu.”
Icuruzwa ry’abantu rirahangayikishije
Uretse impanuka, Perezida Kagame yanavuze ko icuruzwa ry’Abanyarwanda mu mahanga rihari nk’uko yabibonye muri raporo amaze iminsi arihabwaho. Izi raporo zerekana ko ubu bucuruzi bwibanze cyane ku bana b’abakobwa, bashimutwa bakagirwa ingwate. Yamagana ko bidakwiye ko umuntu yaba igicuruzwa nk’uko bajya ku isoko guhaha ibindi.
Yagize ati “Ubu bucuruzi bwibanze cyane ku bana b’abakobwa, bashimutwa bakagirwa ingwate. Gucuruza umuntu! bacuruza umuntu bate?(…)Uko bagura imyenda cyangwa ibyo kurya! Ntabwo abantu babereyeho gucuruzwa.”
Bumwe mu buryo bacuruzwamo, bajyanwa mu bihugu byaba ibya hafi y’u Rwanda n’ibya kure.
Yasabye abahagarariye ibihugu byabo bari muri uyu muhango bizi ko u Rwanda rumaze iminsi rukurikiranayo abana barwo batwawe ku buryo butumvikana, abo birirwa bacuruzwa ku isoko, kugira icyo bagikoraho.
Uretse gusaba abayobozi n’Abanyarwanda kurwanya uyu muco mubi n’abashinzwe inzego zitandukanye, abashinzwe gushyiraho amategeko no kuyubahiriza no gutuma abandi bayubahiriza, yabasabye kugaragaza uruhare rwabo mu ikemuka ry’iki kibazo.
Abayobozi barahiye kuri uyu wa Mbere ni Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, uwa Siporo n’Umuco Habineza Joseph, uw’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert n’uw’Umuryango Oda Gasinzigwa.
Hanarahiye Abanyamabanga ba Leta, uwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Gasana Richard Eugene n’uwa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’Imyuga n’ay’Ubumenyingiro Nsengiyumva Albert.
Usibye abo muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko harahiye Senateri Muhongayire Jacqueline, Depite Bushishi Giovanni na Mukantagazwa Pelagie; muri Polisi y’u Rwanda harahiye Umugenzuzi mukuru wungirije wa Polisi DIGP Mbarizamunda Juvenal.
Reba andi mafoto menshi
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO