00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 13 March 2021 saa 07:49
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEDAP, Ibrahim Hassane Mayaki, muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), umwanya yagiyeho mu mwaka wa 2020.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira Mayaki mu Biro bye.

Yagize ati “Inama y’ingirakamaro uyu munsi na @NEPAD-Mayaki. Afite ubunararibonye uburambe n’ibitekerezo bishya”.

AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije iterambere rya Afurika binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no guteza imbere ingamba z’iterambere zizageza Afurika ku ntego z’iterambere zizwi nka Agenda 2063.

Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri Agenda 2063 zigerwaho.

Uyu muryango ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yakiriye Mayaki uyobora AUDA-NEPAD
Perezida Kagame yavuze ko Mayaki afite ubunararibonye buri ku rwego rwo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages