Bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga n’ubukungu, nkuko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biciye kuri Twitter.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Leta y’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y’Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka ‘Kigali International Financial Center’.
Ayo masezerano agamije guteza imbere Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imikorere kugira ngo iryo Ihuriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.
Rwanda na Luxembourg bifitanye andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!