00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye itsinda rya Morgridge Family Foundation baganira ku bufatanye mu burezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 May 2023 saa 05:05
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ryaturutse mu muryango Morgridge Family Foundation, baganira ku bufatanye mu bikorwa by’ubugiraneza hibandwa ku burezi.

Umuryango Morgridge Family Foundation washinzwe mu 2008 ufite icyicaro i Denver muri Colorado muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, wibanda cyane ku bikorwa bigamije gukemura ibibazo runaka bihari.

Porogaramu z’uyu muryango harimo no gufasha abanyeshuri hagamijwe kububakira ubushobozi no kubatoza gukora ibikorwa by’ubugiraneza mu gihe kizaza kuko bazaba barakuranye umuco wo gutanga no gusubiza amaso inyuma aho baturutse.

Kuri uyu wa Gatatu, itsinda rya Morgridge Family Foundation ryasuye Bridge2Rwanda, ikigo gitegura abanyeshuri kikanabashakira ibigo by’icyitegererezo bakwigamo hirya no hino ku Isi.

Bakigera mu Rwanda basuye igikoni cy’Umuryango udaharanira inyungu wita ku barwayi, Solid’Africa, washinzwe hagamijwe ibikorwa by’urukundo. Washinzwe na Isabelle Kamaliza, aho mu bikorwa byawo wibanda ku kugemurira abarwayi baba mu bitaro badafite kirengera.

Perezida Kagame yaganiriye n'itsinda rya Morgridge Family Foundation
Baganiriye ku bufatanye mu by'uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages