Jamal M.H. Al-Madani ugiye guhagararira Arabie Saoudite yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kopi z’impapuro zibimwemerera.
Yemejwe nka Ambasaderi uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020. Azaba afite icyicaro i Kampala aho yatangiye izi nshingano umwaka ushize.
U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.
Ni ibihugu kandi bikorana ubuhahirane aho nk’ibikomoka kuri Peteroli byinshi bikoreshwa mu Rwanda biba biturutse muri iki gihugu cyo mu Barabu.
Arabie Saoudite iri mu bihugu 10 u Rwanda rwatumijemo ibintu byinshi mu mwaka ushize, nk’aho mu Ugushyingo 2020 agaciro kabyo kari miliyoni 5,83$ kavuye kuri miliyoni 6,50$ mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!