Azali Assoumani ni Perezida wa Comores guhera muri Mata 2019. Yabaye Perezida kandi hagati ya 2002 na 2006 ndetse no mu 2016 kugeza mu 2019 ubwo yongeraga gutorwa. Yabaye Perezida bwa mbere mu 1999 ubwo yahirikaga ubutegetsi nyuma aza gutorwa mu 2002, 2016 na 2019.
Ntabwo ibiro by’Umukuru w’Igihugu byigeze bitangaza ibyari bikubiye mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yari yitabiriye ibyo biganiro.
Houmed asanzwe ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Uburobyi, Ubukorikori n’Ubukerarugendo. Ni nawe muvugizi wa Guverinoma ya Comores.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bigamije inyungu ku mpande zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!