00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Intumwa y’u Bwongereza mu by’ubucuruzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 May 2023 saa 06:03
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye Intumwa y’u Bwongereza mu bijyanye n’ubucuruzi, Dolar Popat, uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu 2016, Dolar Popat ni Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu Rwanda na Uganda mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu ngeri y’ubucuruzi n’ishoramari.

Inshingano ze ni ugufasha ibihugu byombi kurushaho kugira imikoranire myiza muri iyi ngeri no kureshya abashoramari.

Mu Bwongereza, mu mwaka ushize haturutse ishoramari rya miliyoni 75,4$, bigaragara ko ryagiye mu mishinga itandatu. Rihwanye na 4,6% by’ishoramari ryose u Rwanda rwakiriye.

Ni na kimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi kuko mu mwaka ushize, byari bifite agaciro ka miliyoni 42,1$.

Mu bihugu RwandAir ijyanamo imizigo myinshi, u Bwongereza ni ubwa kabiri, aho bukurikira Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bukanakurikirwa n’u Bubiligi.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Dolar Popat
Perezida Kagame na Dolar Popat baganiriye uburyo bwo guteza imbere ishoramari hagati y'ibihugu byombi
Ibiganiro byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi (ubanza ibumoso), Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair (wa kabiri uturutse iburyo) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta (ubanza iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages