Kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakoranabushake rurenga 7500 rwaturutse hirya no hino mu gihugu, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe yari afite imyaka 15 kuri we byari nk’aho afite 18.
Ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko njyewe n’abandi ibyo twanyuzemo nta guteta […] Nta n’impamvu yo guteta. Kudateta rero byatumaga utekereza. Ariko kuki cyangwa uti ejo hazaba hameze hate? Kuki ari njyewe bibaho gutya? Ese umuntu yabivamo gute? Ntibigarukiraho ukishakamo uruhare rwawe.”
Perezida Kagame yahise asaba urubyiruko kwirinda gupfusha ubusa imyaka y’ubuto no kwirinda guteta cyane.
Kurikira ubutumwa bwa Perezida Kagame mu mashusho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!