00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahishuye ubuzima yabayemo ubwo yari afite imyaka 15 (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 May 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahishuriye urubyiruko ko ubwo yari afite imyaka 15 yari ameze nk’ufite imyaka 18, kubera ubuzima yanyuzemo bwatumaga atekereza cyane, aboneraho kubasaba kwirinda gupfusha ubusa imyaka yarwo y’ubuto.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakoranabushake rurenga 7500 rwaturutse hirya no hino mu gihugu, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe yari afite imyaka 15 kuri we byari nk’aho afite 18.

Ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko njyewe n’abandi ibyo twanyuzemo nta guteta […] Nta n’impamvu yo guteta. Kudateta rero byatumaga utekereza. Ariko kuki cyangwa uti ejo hazaba hameze hate? Kuki ari njyewe bibaho gutya? Ese umuntu yabivamo gute? Ntibigarukiraho ukishakamo uruhare rwawe.”

Perezida Kagame yahise asaba urubyiruko kwirinda gupfusha ubusa imyaka y’ubuto no kwirinda guteta cyane.

Kurikira ubutumwa bwa Perezida Kagame mu mashusho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages