00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahaye ikibanza abakobwa b’impanga bakimusabye muri Rwanda Day

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 November 2014 saa 07:03
Yasuwe :

Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, Abanyarwandakazi baba muri Canada Perezida Paul Kagame yari yemereye ikibanza cyo kubakiramo amazu abana batishoboye muri Rwanda Day yabereye I Toronto 2013 beretswe aho giherereye mu karere ka Bugesera ku wa kane ku ya 6 Ugushyingo.
Bukuru na Butoyi bashinze umuryango “Shelter them Batarure ” bamurikiwe ubutaka bahawe buherereye mu kagari ka Ruhuha mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera , bari kumwe n’Abanyacanada bagize (…)

Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, Abanyarwandakazi baba muri Canada Perezida Paul Kagame yari yemereye ikibanza cyo kubakiramo amazu abana batishoboye muri Rwanda Day yabereye I Toronto 2013 beretswe aho giherereye mu karere ka Bugesera ku wa kane ku ya 6 Ugushyingo.

Bukuru na Butoyi bashinze umuryango “Shelter them Batarure ” bamurikiwe ubutaka bahawe buherereye mu kagari ka Ruhuha mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera , bari kumwe n’Abanyacanada bagize uyu muryango ufasha abana b’imfubyi hamwe n’abatagira kivurira.

Bukuru Josephine asaba Perezida Kagame ikibanza muri Rwanda Day 2013

Bukuru Josephine yatangarije IGIHE ko bari basanzwe bazi ko imvugo y’umukuru w’Igihugu ariyo ngiro bakaba noneho ari abagabo bo kubihamya.

Yagize ati “ Sinabona amagambo mbivugamo kubera umunezero mfite mu mutima. Ubwo Perezida wacu Kagame yazaga kudusura Toronto nibwo nahagurutse mubwira ko dufite umushinga ufasha abana batagira kivurira , ariko ko tudafite ubutaka bwo kubabakiramo amazu yo kubamo , kuko aho baba kuva mu mwaka wa 2005 dukorera mu mazu dukodesha.”

“Uyu munsi ubutaka yatwemereye twabubonye kandi buri ahantu heza hanini , banatwemereye ko ibikorwa duteganya kuhakorera nibitahakwirwa bazaduha ubundi ikindi kibanza. Turashimira umukuru w’Igihugu cyane kuko imvugo ye ari yo ngiro .”

Ubu butaka buzakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo kubwubakamo amacumbi, amashuri , ivuriro hamwe n’ ibibuga by’imikino bigenewe abana batagira kivurira bafashwa n’uyu muryango

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yashimiye aba Banyarwandakazi bagize igitekerezo cyiza cyo gufasha abana batishoboye.

“ Turabashimira ko n’ubwo baba mu mahanga batekereje ku Rwanda, bagatekereza ku bana batishoboye . Turabizeza ubufatanye mu bikorwa byabo. Nk’ubuyobozi bw’akarere dukenera ubushobozi bw’abafatanyabikorwa kugirango batwunganire, iki gikorwa rero turishimira ko kizanagira ingaruka nziza ku baturage bo muri ako gace. ”

Akomeza avuga ko umuhango wo kubashyikiriza ubu butaka n’ibyangombwa byabwo uteganyijwe mu kwezi k’Ukuboza 2014.

Bamwe mu bagize umuryango Shelter them Batarure

Uretse igikorwa cyo kumurikirwa ubutaka, abanyamuryango ba “Shelter them Batarure” baremeye abatishoboye bo mu murenge wa Nyarugenge babishyurira ubwisungane mu kwivuza, banabaha ihene zo korora.

Ibyo bikorwa byombi bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda 659 000.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages