Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2013 Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo n’Ishami rya Said Busness School ryo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, nk’Umuyobozi wateje imbere ishoramari muri Afurika.
Hari mu nama yateguwe na Kaminuza ya Oxford yiga ku bucuruzi muri Afurika, Oxford Africa Business Conference, Said Business School imuha icyo gihembo, yavuze ko yabonye byinshi ku gihugu cy’ u Rwanda, uburyo kiri kurushaho gutera imbere, korohereza ishoramari n’ubucuruzi, kuri ibi hiyongeraho uburyo impapuro z’agaciro- faranga (Euro bonds) zitabiriwe ku bwinshi.
Akimara kwakira icyo gihembo, Perezida Paul Kagame bamusobanuje uburyo u Rwanda rwabashije kwiteza imbere kandi rwari ruvuye mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bongera kumubaza imikorere y’izindi nzego nk’uburezi, ubuzima, uburinganire n’uburyo u Rwanda rwabashije kugera ku bumwe n’ubwiyunge.
Perezida Kagame yahaye ikiganiro abayobozi, abarimu ndetse n’abanyeshuri mu ishuri ry’ubucuruzi rya Saïd Business School ryo kuri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, aho yabagaragarije uko ubukungu bwa Afurika buhagaze by’ukuri.
Yababwiye ko ibyo bagenda bumva bakanabisoma mu binyamakuru, ko Afurika ari umugabane wuzuye amahirwe kurusha iyindi mu bukungu bw’isi, atari imvugo gusa cyangwa gushyushya inkuru mu binyamakuru.
Ati: “Ibi si imvugo gusa cyangwa imitwe y’inkuru ishyushya inkuru. Bigaragaza ukuri n’ubuhamya bw’ukwiyongera k’ubukungu guhamye.”
Yifashishije raporo ziheruka, nk’iya Banki y’isi zigaragaraza ko Afurika ari akarere ka kabiri mu kwiyongera k’ubukungu ku isi, ndetse n’ibihugu 9 muri 15 byagaragaje ukwiyongera gukomeye k’ubwo bukungu bikaba ari ibya afurika. Perezida Kagame yamaze impungenge aba banyabwenge mu by’ubucuruzi, ko ikibazo gikwiye kwibandwaho ubu atari ukureba niba koko Afurika izagumana uyu muvuduko mu kwiyongera k’ubukungu, ahubwo icyakarebwe ari uburyo uyu muvuduko wagumaho wenda bikazarenga ukwiyongera kwa 5% bikagera mu 10%.
Aha akaba yabahaye urugero rw’u Rwanda rugambiriye kongera 11.5% mu myaka itanu iri imbere.
Aha Perezida Kagame akaba yanagaragarije abari mu nama ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 5 ku isi mu bihugu bibereye gushorwamo imari kurusha ibindi.
Perezida Kagame, yagaragaje kandi uburyo uku kwiyongera kw’icyo umuturage yinjiza muri Afurika kwikubye inshuro eshatu mu myaka icumi ishize, bidashingiye gusa ku mitungo kamere n’ibicuruzwa biwuturukaho, ahubwo kwagiye kwigaragaza mu buzima bw’abaturage, kuko uruhare runini rwihariwe no gucuruza service ku kigero cya 60% mu gihe ibiva ku mutungo karemano byinjije gusa 20% mu mwaka wa 2013.
Kagame yakomeje agaragarza ko ubukene bwagabanutse, umubare ufatika w’abantu ukava munsi y’umurongo w’ubukene, aho umubare w’abantu batabashaga gutungwa n’idolari 1.25 y’amanyamerika, wagabanutse ukava kuri 52% ukagera kuri 48% hagati ya 2006 na 2008.
Aha yabahaye urugero rw’u Rwanda, aho kuva muri 2006 kugeza 2011, ubukene bwagabanutseho 12% bigatuma abantu bagera kuri miliyoni bose bava munsi y’umurongo w’ubukene.
Perezida Kagame akaba yagaragarije abari muri iyo nama ko ibyo Afurika iri kubasha kugeraho byose ibikesha politike yo guteza imbere uburezi, aho guhera muri 2000 kugeza 2008, umubare w’abana bitabira amashuri yisumbuye muri afurika wiyongereyeho 50%, ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho rikaba ryaratejwe imbere cyane kugeza no mu mashuri mato.
Ikindi yagarutseho cyane ni ukuba ishoramari ryariyongereye bihambaye ku kigero cya 33% mu myaka itanu gusa ishize, biturutse ku cyizere abanyafurika ubwabo bakomeje kwiyongerera bigatuma n’abandi bashoramari bakibagirira.
Kagame akaba yasoje ijambo yageneye aba banyeshuri, abarimu n’abayobozi ba Said Business School abagaragariza umumaro w’ubumenyi mu gutuma ubukungu buzamuka ndetse anabaha ingingo nkuru ashingiraho ahamagarira abashoboye bose kuba bashora imari yabo mu gihugu cy’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.
Aho yagize ati: “Ku bantu bose baba bagargara nk’abashobora kuba abafatanyabikorwa bacu, nkunda kubabwira nti: inyungu nyayo ku gishoro cyanyu igaragarira mu buzima bw’abandi benshi buhinduka bugana heza,”
Aha yanongeyeho kugaragaza umwete w’abanyafurika mu kwiteza imbere anahamagarira buri umwe wese wabyifuza gukorera mu bufatanye n’abanyafurika kuko ubufatanye aribwo buzatuma hagerwa kuri byinshi, agira ati: “Dukeneye kwihuta.
Abaturage bacu barigishijwe, bafite ishyaka, kandi bariteguye kwakira ubufatanye bufatika mu gukemura imbogamizi, ubundi bakagera ku byo ububasha bwabo bwabemerera kugeraho.”



















TANGA IGITEKEREZO