00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 Mata 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu Biro bye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi.

Filippo Grandi wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’umwihariko ibifite aho bihuriye n’impunzi.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko ubwo Filippo Grandi yakirwaga na Perezida Kagame yari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, gusa ntibyigeze bitangaza icyo ibiganiro byabo byagarutseho.

Uretse Fodé Ndiaye, Filippo Grandi yari ari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

Filippo Grandi yabonanye na Perezida Kagame nyuma y’uko ku wa 25 Mata 2021 yari yasuye Inkambi ya Gashora iri mu Bugesera icumbikiwemo impunzi zaturutse muri Libya.

Iki gihe Filippo Grandi yavuze ko yishimiye uko yasanze izi mpunzi zifashwe by’umwihariko agaragaza ko ashimira byimazeyo Perezida Kagame n’Abanyarwanda bemeye kuzakira ku butaka bwabo.

Filippo Grandi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata yunamira inzirakarenga zihashyinguye. Byari biteganyijwe ko mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2021 yakira ikindi cyiciro cy’impunzi ziturutse muri Libya gusa iyi gahunda yasubitswe kugeza igihe kitaramenyakana.

Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, Filippo Grandi azaherekeza impunzi z’Abarundi zari zicumbikiwe mu Rwanda zizasubira mu gihugu cyazo ari naho azahita akomereza uruzinduko.

Filippo Grandi amaze iminsi ari mu ruzinduko mu bihugu byo mu Karere by’umwihariko ari kureba uko ibibazo by’impunzi bihagaze. Filippo Grandi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2018.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi
Filippo Grandi yari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Solange n'Umuyobozi wa UN Rwanda, Fodé Ndiaye

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .