Ibiganiro aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye, byibanze ku buryo bw’ubufatanye ndetse n’uko bakomeza gushimangira ubufatanye mu ngeri zirimo ubukungu n’ishoramari.
Banunguranye ibiterekezo ku ngingo zirebana n’ibibazo mpuzamahanga ndetse n’ibyo mu karere.
Ibiganiro byabo byitabiriwe n’abaminisitiri batandukanye ku mpande zombi. Nyuma yabyo, Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame n’itsinda ryamuherekeje mu musangiro.
Sheikh Thani by’umwihariko ni inshuti y’u Rwanda na Perezida Kagame. Uyu mugabo w’imyaka 43 yasuye u Rwanda inshuro nyinshi ndetse muri Kanama yari i Kigali yitabiriye CHOGM nk’umutumirwa. Ni mu gihe ishoramari ry’Abanya-Qatar rikomeje kwiyongera mu Rwanda mu nzego zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!