Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yavuze ko uguhura nk’uku ari umwanya wo kwifurizanya ibyiza, gusubiza amaso ku mwaka urangiye no gufatanyiriza hamwe kwitegura umwaka uri imbere.
Yagize ati “Twagize umwaka mwiza cyane mu bya dipolomasi hano mu Rwanda. Twagize ibikorwa bitandukanye, hagati ya Mutarama 2016 n’uyu munsi muri Mutarama 2017, twakiriye amabaruwa 28 y’abambasaderi n’izindi ntumwa z’ibihugu basabaga kwemererwa guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.”
“Nk’igihugu kandi twakiriye inama mpuzamahanga zikomeye zirimo iy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Nyakanga Umwaka Ushize, n’inama yabaye nziza cyane yavugururiwemo amasezerano ya Montreal n’izindi nyinshi zirebana n’ubucuruzi na politiki.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko mu 2016 habaye byinshi ku rwego rw’Isi birimo kuba harabonetse Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mushya, ibihugu byinshi bibona abayobozi ndetse mu gihe kitarenze icyumweru, Afurika iratora umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yavuze ko muri iki gihe hari impinduka nyinshi ziri kuba n’abaturage bakagaragariza abayobozi byinshi babitezeho.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Amb. Richard Kabonera wavuze mu izina ry’izindi ntumwa z’ibihugu, yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye, ku buryo ibyo rumaze kugeraho ubwabyo byigaragaza.
Yashimiye abambasaderi bakorera mu Rwanda, anaha ikaze abashyikirije impapuro zibemerera gukorera mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Igikorwa nk’iki kiba ngarukamwaka, kikarangwa no gusangira kw’aba badipolomate n’Umukuru w’Igihugu.
Amafoto yo kuya 15 Mutarama 2016 ubwo Perezida Kagame na Madamu bitabiraga igikorwa nk’iki



















TANGA IGITEKEREZO