00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya: Uko umuhango wagenze (Amafoto na Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2025 saa 12:11
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bagize Guverinoma.

Guverinoma nshya irimo abaminisitiri bashya nka Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu, Dr. Bernadette Arakwiye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo.

Impanuro za Perezida Kagame yatanze nyuma y’Irahira

Yasabye urubyiruko guhagarika kwinuba, rugakemura ibibazo bihari

Umukuru w’Igihugu "Mu Isi turimo uyu munsi, ntabwo urwanira buri kintu, buri munsi, uhitamo icyo urwanira. Ariko ugomba guhitamo icyo urwanira, hari intambara ugomba kurwana, keretse udafite intego, udafite impamvu ishingiye ku nshingano ufite n’icyo wowe ubwawe wigomba."

Yakomeje ati "Ibi bintu birahari buri munsi. Icyo mvuga ni uko imyumvire igomba guhinduka, ntabwo twaguma kuba Abanyarwanda twaribo mu myaka 100, 50 ishize.”

Perezida Kagame yavuze ko "Iyo ndebye iyi Guverinoma n’izabanje cyane n’iheruka, ndakeka ari njye ukuze muri Guverinoma, abandi mufite mu myaka 30, 40, hari impamvu yabyo, yo kuvuga ngo mwe abakiri bato, muzaba muri iyi Si nk’uko twe abakuru twayikuriyemo ntiduhindure byinshi byari ngombwa?"

Yakomeje abaza ati "Ntabwo mushobora kubibona mwe ubwanyu, abantu mwize, mwagenze amahanga, muzi amateka y’aho muvuye, muzi ibi byose ndi kuvuga, hanyuma mukitwara nk’aho ntacyabaye?"

“Hanyuma mugatangira kugira ikiragano cyinubira buri kimwe cyose, kuki mudakemura ikibazo mwinubira? Cyane mu gihe mwahawe amahirwe nk’aya? Kuki? Muri he? Kuki mushaka guhora mwinubira abandi bantu yewe n’abo hanze babatera ibibazo. Mukwiriye kubyanga, ni uwuhe muti mukeneye urenze ubuzima mwabayeho? Amasomo mwize? Mwe abakiri bato, mwize, mufite impamyabumenyi … mugomba guhindura imyumvire.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda ari bo bazikemurira ibibazo

“Gusanga abantu bategereje abazabakiza ari abantu nka bo, ni cyo kibazo cya mbere….tukazaba tuzakizwa n’abantu twicaranye nabo hano, abo twita abafatanyabikorwa.”

Yongeyeho ati "Ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo, tugahera kuri twe, ibyo dushoboye, tukabikora uko dushoboye, tukabikora uzi aho uva, uzi n’aho ujya. Abo bandi bafasha, iyo bagufashije uri mu nzira ugenda, uzi aho ushaka kujya, nibwo bigira akamaro, ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya."

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Nta nubwo babishaka, ntibabikeneye ahubwo ugumye aho ni mu nyungu zabo. Twe rero Abanyarwanda, Abanyafurika tukicara tukadamarara tugatekereza ko hari abazaza kuducungura. Kandi ntiwabonye ko na bariya bo muri Bibiliya bafite uko basa kutari nkatwe? Ntabwo mwari mubizi. Murerekwa ariko ntimubona.”

Yatangiye aha impanuro abayobozi z’uburyo bagomba gukora akazi

“Ndagira ngo mpere ku kuvuga ko izi nshingano zifite uburemere butandukanye, zihera ku bumenyi cyangwa ku bushake bw’abantu, ugomba kugira ubushake, ugomba kumenya icyo ugiye gukora, ugomba no kukigirira ubushobozi.”

“Hari bimwe abantu bashobora gukora, tuvuge abahawe imirimo, wahawe imirimo runaka, ndetse byahereye ko abantu babonye ko muri wowe hari ubwo bushobozi, ibyo ni ibuturuka hanze ariko uko uzabikora, n’ubushake ubikorana n’imyumvire ubikorana, ako kazi karenze wowe gusa, kareba igihugu cyose, ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze ku waguhaye izi nshingano.”

Yakomeje ati “Ni wowe birimo. Uko ubikoresha uhereye ku bikurimo, ibyo ni ibyawe rwose. Abantu bakwigisha, bakwibutsa, babwiriza, bakora ibyo ari byo byose, ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve, ibijyanye n’izo nshingano biri muri wowe, akazi ntabwo gashobora kugenda neza.”

12:40: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Perezida Kagame abanje gushimira Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Dr. Edouard Ngirente, ku kazi keza yakoze mu myaka yari amaze mu nshingano.

Nyuma yo gutanga impanuro, Perezida Kagame yafashe amafoto ari kumwe n’abayobozi bashya muri Guverinoma n’imiryango yabo

Andi mafoto y’umuhango w’irahira

 Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, ubwo yarahiraga

 Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, nyuma yo kurahira, yashyize umukono ku ndahiro ye

 Perezida Kagame ubwo yageraga mu Nteko ishinga Amategeko ahabereye uyu muhango

Amafoto: Umukuru w’Igihugu amaze kwakira indahiro z’abaminisitiri batandatu bari muri Guverinoma

12:20: Nyuma yo kugeza indahiro ye ku Mukuru w’Igihugu, Minisitiri w’Intebe mushya, yagejeje ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Yabanje gushimira Perezida wa Repubulika ati “Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye.” Yavuze ko icyizere yahawe “kitazaraza amasinde.”

Yakomeje agira ati “Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe bityo igihugu cyacu kibyungukiremo ku buryo bugaragarira buri wese.”

“Ndashimira ubwitange abayobozi bambanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije nk’uko bigaragarira buri wese uyu munsi. Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo nk’umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye.”

“Nzaharanira gukorera mu mucyo, nzita mbere na mbere ku bibazo by’abaturage, nzafatanya n’inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta munyarwanda dusize inyuma.”

12:15: Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, amaze kugeza indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni Minisitiri w’Intebe wa karindwi u Rwanda rugize kuva mu 1994.

12:10: Perezida Kagame amaze kugera mu Cyumba cy’Inteko rusange ahagiye kubera umuhango w’irahira.

Amafoto agaragaza abayobozi batandukanye ubwo bageraga mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko

Depite Germaine Mukabalisa (iburyo) ubwo yageraga mu Cyumba cy'Inteko Rusange ahabereye umuhango w'irahira
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni ari kumwe na mugenzi we w'Uburezi, Claudette Irere

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages