Mu Cyumweru gishize nibwo hamenyekanye amazina y’abantu bane bazafasha Perezida Kagame kuvugurura Komisiyo ya AU nkuko yabishinzwe n’Inama ya 27 y’uwo muryango iherutse kubera i Kigali.
Abo ni Dr.Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Acha Leke umuhanga mu bukungu wanditse raporo yamamaye izwi nka ‘Lions on the move’, Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe, Strive Masiyiwa.
Biyongeraho Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes w’imyaka 56 wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.
Aya mazina ntagaragaramo umugore ariyo mpamvu umwe mu bakurikira Perezida Kagame ku rubuga rwa Twitter, Ndagire Gladys, yamubajije impamvu muri iri tsinda hatagaragaramo umugore.
Yagize ati“Abagore bari hehe muri iyi kipe y’indashyikirwa?’’
Perezida Kagame yamusubije ko ikipe itaruzura kandi ko hari abagore bazayijyamo bagafatanya kuvugurura Komisiyo ya AU. Icyakora ntiyatangaje amazina y’abo yabisabye.
Yagize ati “Ikipe ntiruzura. Dutegereje ko abagore babiri batwemerera kujya mu ikipe. Turateganya batatu.”
Atazuyaje, Ndagire kimwe n’abandi bashimiye Perezida Kagame ku buvugizi akomeje gukorera abagore.
Kuvugurura imikorere ya Komisiyo ya AU n’izindi nzego, byagaragajwe mu nama yo muri Mutarama 2016, kugira ngo imikorere yayo ijyane n’ibiteganywa mu cyerekezo 2063 Afurika yihaye.
Amavugurura azakorwa mu miyoborere n’imikorere ya AU, azasobanura neza inshingano n’imikorere z’umuryango, ku buryo hagendewe kuri gahunda zihari n’abakozi bawo bashobora kwiyongera.
Hazavugururwa kandi amabwiriza agenga abakozi ba Komisiyo ya AU, uburyo bwo gupima uko inzego zigera ku byo ziyemeje, igenzura ry’imbere no hanze y’uru rwego [audit], kunoza gahunda y’uburyo abayobozi bakora ingendo, uburyo bwo gutanga amasoko n’andi mabwiriza ngenderwaho, hagamijwe ko ubushobozi buhari bukoreshwa neza.
Inkuru bifitanye isano:Kaberuka na Lopes mu ntiti ziri gufasha Perezida Kagame kuvugurura Komisiyo ya AU



















TANGA IGITEKEREZO