00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yashenguwe n’urupfu rw’Abanyarwanda bishwe n’ibiza yiyemeza kubasengera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 May 2023 saa 10:25
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yagaragaje ko yatewe akababaro n’urupfu rw’Abanyarwanda bo mu Burengerazuba n’Amajyaruguru bishwe n’ibiza yiyemeza gukomeza kubasabira.

Imvura nyinshi n’imyuzure byishe abantu 130 bisenya inzu zirenya inzu nyinshi.

Papa Francis yoherereje ubutumwa bw’ihumure abashegeshwe n’ingaruka z’ibi biza abunyujije ku ntumwa ye mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “Nababajwe n’inkuru z’abatakaje ubuzima n’ibyangiritse kubera imyuzure yabaye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda.”

Yagaragaje ko akomeza gusabira abapfuye, abakomeretse n’abakuwe mu byabo ndetse n’abari mu bikorwa by’ubutabazi.

Izindi nkuru bifitanye isano: Guverinoma yaherekeje mu cyubahiro abishwe n’ibiza, ubutabazi ku barokotse burakomeje (Amafoto na Video)

Abantu 130 bapfuye, inzu 5100 zirasenyuka n’imihanda 17 irangirika: Ibimaze kwangizwa n’ibiza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages