Abaganga bagaragaje ko Papa Francis w’imyaka 86 afite ibibazo by'ubuhumekero, akaba agomba kumara iminsi mike mu bitaro.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yasohoye itangazo ati “Mu minsi ishize, Papa Francis yagaragaje ko afite ibibazo byo guhumeka, maze nyuma ya saa sita ajyanwa kuri Policlinico A. Gemelli kugira ngo bamusuzume.”

“Isuzuma ryagaragaje ko afite ibibazo by’ubuhumekero bikeneye ko yitabwaho mu minsi mike ari mu bitaro.”

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Papa Francis yashimiye abakomeje kumwifuriza gukira vuba.

Ati “Nakozwe ku mutima n’ubutumwa bwinshi nakiriye muri aya masaha, nkaba mbashimira uko mwakomeje kumba hafi no kwifatanya mu isengesho.”

Papa Francis aheruka gutangaza ko umunsi ubuzima bwe bwakomeje kumera nabi, azegura kuri izi nshingano. Yanavuze ko ubwo yatorwaga, ibaruwa yegura yahise ayitanga, ngo izakurikizwe n’aba atagifie ubushobozi.

Papa Francis ari mu bitaro nyuma yo kugira ububare mu gituza
Papa Francis ari mu bitaro nyuma yo kugira ububare mu gituza