00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis ari mu bitaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 March 2023 saa 01:54
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ari mu bitaro bya Policlinico A. Gemelli kuva kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kumva ababara mu gituza akajya kwivuza, nk’uko ubuyobozi bwa Vatican bwabitangaje.

Abaganga bagaragaje ko Papa Francis w’imyaka 86 afite ibibazo by’ubuhumekero, akaba agomba kumara iminsi mike mu bitaro.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yasohoye itangazo ati “Mu minsi ishize, Papa Francis yagaragaje ko afite ibibazo byo guhumeka, maze nyuma ya saa sita ajyanwa kuri Policlinico A. Gemelli kugira ngo bamusuzume.”

“Isuzuma ryagaragaje ko afite ibibazo by’ubuhumekero bikeneye ko yitabwaho mu minsi mike ari mu bitaro.”

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Papa Francis yashimiye abakomeje kumwifuriza gukira vuba.

Ati “Nakozwe ku mutima n’ubutumwa bwinshi nakiriye muri aya masaha, nkaba mbashimira uko mwakomeje kumba hafi no kwifatanya mu isengesho.”

Papa Francis aheruka gutangaza ko umunsi ubuzima bwe bwakomeje kumera nabi, azegura kuri izi nshingano. Yanavuze ko ubwo yatorwaga, ibaruwa yegura yahise ayitanga, ngo izakurikizwe n’aba atagifie ubushobozi.

Papa Francis ari mu bitaro nyuma yo kugira ububare mu gituza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages